Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Kandiho wayoboraga CMI wavuzweho gutanga amategeko yo gutoteza Abanyarwanda yavanyweho

radiotv10by radiotv10
25/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uganda: Kandiho wayoboraga CMI wavuzweho gutanga amategeko yo gutoteza Abanyarwanda yavanyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yakuye ku mwanya w’Umuyobozi w’urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri iki Gihugu (CMI), Maj General Abel Kandiho wavuzweho gutanga amategeko yo gukorera iyicarubozo bamwe mu Banyarwanda.

Amakuru aturuka ku baba hafi uyu mugabo wavuzweho gukorana n’imitwe ihungabanya u Rwanda, bavuga ko yahawe inshingano zo kujya mu butumwa muri Sudan y’Epfo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahaye uru rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) kuyoborwa na Maj Gen James Birungi.

Maj General Abel Kandiho kandi aherutse gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za America kubera ibyaha mpuzamahanga ashinjwa birimo n’iby’iyicarubozo.

Maj General Abel Kandiho avanywe ku mwanya wo kuyobora CMI yavuzweho kugira uruhare rukomeye mu gufata Abanyarwanda ikabakorera iyicarubozo, nyuma y’igihe gito Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Museveni avuye mu Rwanda aho yanagiranye ikiganiro na Perezida Kagame Paul.

Muri icyo kiganiro cyahuje Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, u Rwanda rwagaragaje ibyo rwifuza bikwiye kubanza gukemuka kugira ngo umubano w’ibihugu byombi uzahuke.

Kimwe mu byo u Rwanda rushinja Uganda ni uguhohotera Abanyarwanda basanzwe bababyo ndetse n’abajyayo aho bamwe bafashwe na CMI ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ikabakorera iyicarubozo bigatuma bamwe banahasiga ubuzima.

Kuba uru rwego ruhinduriwe umuyobozi, birashimangira ubushake buhari bwo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda dore ko bikozwe mu gihe hongeye kubura inzira yo gushyira ibintu mu buryo kugira ngo ibi bihugu bifatwa nk’ibivandimwe byongere kuvuga rumwe.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukomeje kugaragaza ko yifuza ko ibi bihugu byongera kubanirana kivandimwe, mu masaha macye ashize yari yashyize ubutumwa kuri Twitter, yongera kwibutsa ko “Ubumwe bwacu bwatangiye mbere y’umwaduko wo kwandika amateka. Turi bamwe. Imana ihe umugisha ubumwe bwa Uganda n’u Rwanda.”

Gen Muhoozi kandi yanifurifurije ishya n’ihirwe Maj Gen Kandiho wahinduriwe imirimo ndetse na Maj Gen Birungi wamusimbuye ku buyobozi bwa CMI.

RADIOTV1O

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + fifteen =

Previous Post

Umubyeyi wa Yves Mutabazi atanze ubutumwa bukomeye bwinjemo Imana

Next Post

Huye: Umukecuru w’imyaka 72 aremera icyaha cyo gucuruza urumogi

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Umukecuru w’imyaka 72 aremera icyaha cyo gucuruza urumogi

Huye: Umukecuru w’imyaka 72 aremera icyaha cyo gucuruza urumogi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.