Uganda: Kandiho wayoboraga CMI wavuzweho gutanga amategeko yo gutoteza Abanyarwanda yavanyweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yakuye ku mwanya w’Umuyobozi w’urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri iki Gihugu (CMI), Maj General Abel Kandiho wavuzweho gutanga amategeko yo gukorera iyicarubozo bamwe mu Banyarwanda.

Amakuru aturuka ku baba hafi uyu mugabo wavuzweho gukorana n’imitwe ihungabanya u Rwanda, bavuga ko yahawe inshingano zo kujya mu butumwa muri Sudan y’Epfo.

Izindi Nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahaye uru rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) kuyoborwa na Maj Gen James Birungi.

Maj General Abel Kandiho kandi aherutse gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za America kubera ibyaha mpuzamahanga ashinjwa birimo n’iby’iyicarubozo.

Maj General Abel Kandiho avanywe ku mwanya wo kuyobora CMI yavuzweho kugira uruhare rukomeye mu gufata Abanyarwanda ikabakorera iyicarubozo, nyuma y’igihe gito Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Museveni avuye mu Rwanda aho yanagiranye ikiganiro na Perezida Kagame Paul.

Muri icyo kiganiro cyahuje Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, u Rwanda rwagaragaje ibyo rwifuza bikwiye kubanza gukemuka kugira ngo umubano w’ibihugu byombi uzahuke.

Kimwe mu byo u Rwanda rushinja Uganda ni uguhohotera Abanyarwanda basanzwe bababyo ndetse n’abajyayo aho bamwe bafashwe na CMI ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ikabakorera iyicarubozo bigatuma bamwe banahasiga ubuzima.

Kuba uru rwego ruhinduriwe umuyobozi, birashimangira ubushake buhari bwo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda dore ko bikozwe mu gihe hongeye kubura inzira yo gushyira ibintu mu buryo kugira ngo ibi bihugu bifatwa nk’ibivandimwe byongere kuvuga rumwe.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukomeje kugaragaza ko yifuza ko ibi bihugu byongera kubanirana kivandimwe, mu masaha macye ashize yari yashyize ubutumwa kuri Twitter, yongera kwibutsa ko “Ubumwe bwacu bwatangiye mbere y’umwaduko wo kwandika amateka. Turi bamwe. Imana ihe umugisha ubumwe bwa Uganda n’u Rwanda.”

Gen Muhoozi kandi yanifurifurije ishya n’ihirwe Maj Gen Kandiho wahinduriwe imirimo ndetse na Maj Gen Birungi wamusimbuye ku buyobozi bwa CMI.

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru