Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

UGANDA: Milutin Sredojević yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Uganda Cranes nyuma y’imyaka ine

radiotv10by radiotv10
28/07/2021
in SIPORO
0
UGANDA: Milutin Sredojević yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Uganda Cranes nyuma y’imyaka ine
Share on FacebookShare on Twitter

UMunya-Serbia umaze kumenyerwa mu mupira w’amaguru wa Afurika mu kazi ko kuwutoza, Milutin Micho Sredojević yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere (2021-2024) nyuma y’uko iki gihugu gutandukanye na Jonathan Bryan McKinstry.

Amasezerano ya Micho Milutin aratangira kubahirizwa kuva tariki ya 1 Kanama 2021 mu gihe tariki ya 2 Kanama 2021 aribwo azaganira n’itangazamakuru rya siporo muri Uganda.

Uganda/Ethiopia: Celebrated Coach 'Micho' Caught in Sex Scandal After  Quitting Orlando Pirates - allAfrica.com

Milutin Micho Sredojević yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Micho wanatoje u Rwanda (2011-2013) yatoje Uganda kuva mu 2014 baza gutandukana mu 2017 ubwo hari hasoje imikino y’igikombe cya Afurika, tariki 28 Nyakanga 2017 nibwo yabwiye abanyamakuru ko adafashwe neza mu bijyanye no kwshyura neza imishahara bityo abaye agiye.

Micho watozaga ikipe y’igihugu ya Zambia kuva mu 2020, yahawe akazi muri Uganda Cranes ndetse akaba yahawe uburenganzira bwo kwishakira abazamwungiriza bose.

Milutin Sredojevic reportedly appointed new head coach of Zambia

Milutin Micho Sredojević azishakira abungiriza azakorana nabo

Milutin Micho Sredojević w’imyaka 51 amaze kubaka izina mu mupira w’amaguru wa Afurika kuko yatoje amakipe atandukanye (Clubs) n’amakipe y’ibihugu nka; Villa SC (Uganda, 2001-2004), Saint George SA (Ethiopia, 2004-2006), Orlando Pirates (South Africa, 2006), Saint-George SA (Ethiopia, 2007-2010), Al-Hilal Omdurman (Sudan, 2010-2011), Rwanda (2011-2013), Uganda (2014-2017), Orlando Pirates (2017-2019), Zamalek (2019) na Zambia (2020-2021).

Former Orlando Pirates coach Sredojevic appears at New Brighton Regional  Court | Goal.com

Micho araganira n’abanyamakuru tariki ya 2 Kanama 2021 ku migabo n’imigambi imugaruye muri Uganda Cranes

Micho Milutin agomba gutangira gutegura ikipe y’igihugu ya Uganda izashaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar, urugendo bari mu itsinda rimwe n’u Rwanda, Mali na Kenya.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + nine =

Previous Post

Côte d’Ivoire: Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yahuye n’uwo yasimbuye Laurent Gbagbo

Next Post

Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza

Related Posts

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana
MU RWANDA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

05/11/2025
AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

04/11/2025
Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza

Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.