Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

UGANDA: Milutin Sredojević yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Uganda Cranes nyuma y’imyaka ine

radiotv10by radiotv10
28/07/2021
in SIPORO
0
UGANDA: Milutin Sredojević yongeye kugirwa umutoza mukuru wa Uganda Cranes nyuma y’imyaka ine
Share on FacebookShare on Twitter

UMunya-Serbia umaze kumenyerwa mu mupira w’amaguru wa Afurika mu kazi ko kuwutoza, Milutin Micho Sredojević yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere (2021-2024) nyuma y’uko iki gihugu gutandukanye na Jonathan Bryan McKinstry.

Amasezerano ya Micho Milutin aratangira kubahirizwa kuva tariki ya 1 Kanama 2021 mu gihe tariki ya 2 Kanama 2021 aribwo azaganira n’itangazamakuru rya siporo muri Uganda.

Uganda/Ethiopia: Celebrated Coach 'Micho' Caught in Sex Scandal After  Quitting Orlando Pirates - allAfrica.com

Milutin Micho Sredojević yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Micho wanatoje u Rwanda (2011-2013) yatoje Uganda kuva mu 2014 baza gutandukana mu 2017 ubwo hari hasoje imikino y’igikombe cya Afurika, tariki 28 Nyakanga 2017 nibwo yabwiye abanyamakuru ko adafashwe neza mu bijyanye no kwshyura neza imishahara bityo abaye agiye.

Micho watozaga ikipe y’igihugu ya Zambia kuva mu 2020, yahawe akazi muri Uganda Cranes ndetse akaba yahawe uburenganzira bwo kwishakira abazamwungiriza bose.

Milutin Sredojevic reportedly appointed new head coach of Zambia

Milutin Micho Sredojević azishakira abungiriza azakorana nabo

Milutin Micho Sredojević w’imyaka 51 amaze kubaka izina mu mupira w’amaguru wa Afurika kuko yatoje amakipe atandukanye (Clubs) n’amakipe y’ibihugu nka; Villa SC (Uganda, 2001-2004), Saint George SA (Ethiopia, 2004-2006), Orlando Pirates (South Africa, 2006), Saint-George SA (Ethiopia, 2007-2010), Al-Hilal Omdurman (Sudan, 2010-2011), Rwanda (2011-2013), Uganda (2014-2017), Orlando Pirates (2017-2019), Zamalek (2019) na Zambia (2020-2021).

Former Orlando Pirates coach Sredojevic appears at New Brighton Regional  Court | Goal.com

Micho araganira n’abanyamakuru tariki ya 2 Kanama 2021 ku migabo n’imigambi imugaruye muri Uganda Cranes

Micho Milutin agomba gutangira gutegura ikipe y’igihugu ya Uganda izashaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar, urugendo bari mu itsinda rimwe n’u Rwanda, Mali na Kenya.

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − seven =

Previous Post

Côte d’Ivoire: Kuri uyu wa kabiri Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yahuye n’uwo yasimbuye Laurent Gbagbo

Next Post

Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza

Covid – Tanzania: Perezida Samia Suluhu yasabye Abatanzania bose nabo kwikingiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.