Bamwe mu bakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batuye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bari guteza imyenda basanzwe bambara ku mubiri kugira ngo babone icyo bambika mu nda [icyo kurya].
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ku kibuga kizwi nka Mpuzamahanga giherereye mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu
mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, yasanze abarenga ijana biganjemo igitsinagore, badandaje imyenda bigaragara ko ishaje.
Yaberegereye, bahita batangira kumutura ibibazo, bavuga ko iyi myenda bari kugurisha isanzwe ari iyabo bambara n’abo mu miryango yabo, bahise kuza kuyiteza kuko ubuzima bwahindutse kubera guhagarikirwa akazi kabo.
Bavuga ko “ukena ufite itungo rikakugoboka” bityo ko na bo babonye ntakindi bakora atari ukwitabaza ibihuye n’ibyo basanzwe bakora.
Umwe ati “Mfata imyenda mfite nkajogora nkaza nkagurisha, nkabona icyo abana banjye bararira ubuzima bugakomeza.”
Bavuga ko na bo ubwabo batishimiye kujya kugurisha imyenda yakoze ku mubiri wabo ariko ko ntakundi babigenza.
Undi ati “Turiyambura ibyo dufite tukaza tugatandika ni bwo bwihebe dufite.”
Bavuga ko kuko bari basanzwe bafite imyenda ihagije kuko basanzwe bayigurisha, ku buryo babonaga gukomeza kuyirebesha amaso kandi mu nda harimo umuyaga, byaba ari imibare micye.
Undi ati “Umuntu arakena yarangiza agafata mu byo yaguze akaza agacuruza akabona ibirayi by’abana akitahira.”
Bavuga ko baramutse batabonye ababafasha n’iyi myenda yabo bari guteza izashira, bagasigara bandavura.
Ati “Bizashira nyine twambare ubusa, si byo se mushaka, abayobozi ni byo bashaka.”
Bavuga ko hari bagenzi babo bamaze kwibumbira mu mashyirahamwe, ubuyobozi bukabafasha kubabonera igishoro ubuzima bugakomeza ariko aba bo mu Murenge wa Rubavu basa nk’abibagiranye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Emmanuel Blaise Harelimana yamagana ubu bucuruzi, akavuga ko bidakwiye ko aba bacuruzi bagurisha imyenda yabo bambara.
Gusa yabizeje ko ubuyobozi bugiye kwiga ikibazo cy’aba banyarwanda ubundi haba hari ubufasha bahabwa bukabageraho.
Ati “Buri kibazo burya iyo cyamenyekanye, igisubizo kiraboneka, turaza kubegera byihariye tuvugane nabo turebe imbogamizi baba bafite.
Muri aka Karere ka Rubavu hari umubare utari muto w’abari basanzwe bashakira ubuzima mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ariko imirimo yabo yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye ingedo zambukiranya imipaka ziharagara, biza guhumira ku mirari mu minsi micye ishize ubwo mu mubano w’u Rwanda na DRC havukagamo umwuka mubi.
RADIOTV10