• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihumbi by’abaturage biraye mu mihanda mu Mijyi itandukanye y’Ibihugu bitatu byo ku Mugabane wa Afurika; Niger, Burkina Faso na Mali, bishimira ko byafashe icyemezo cyo kwikura mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bikishingira uwabyo.

Ibi bibaye nyuma y’umwaka wose ECOWAS igerageza kubikumira kuva muri uyu Muryango, ariko bikarangira Ibihugu bitatu bikomeje gahunda yabyo yo kuwuvamo burundu.

Ibihugu uko ari bitatu biyobowe n’igisirikare byo muri Afurika y’Iburengerazuba, byishyize hamwe, bishyiraho umuryango mushya bihuriyemo witwa the Confederation of Sahel States (AES).

Salifou Harouna umwe mu baturage b’i Niamey, witabiriye iki gikorwa, yavuze uyu ari umunsi abanya Nigeri bishimiye, yagize ati

“Abanya-Niger bose bahujwe na AES, twishimiye kongera kugarura ubwigenge bwacu kandi tuzakorana n’ubutegetsi kugira ngo tubushyigikire, kandi uyu Muryango mushya ushinge imizi.”

Igikorwa cyo kwishimira ko ibi Bihugu byavuye muri ECOWAS, cyitabiriwe n’Abagize Guverinoma, abagize Imiryango itari iya Leta, n’abaturage.

Isezera ry’ibi Bihugu muri uyu Muryango, ryatangajwe ku nshuro ya mbere umwaka ushize, icyakora kuri uyu wa 29 Mutarama 2025, nibwo ryemejwe nk’uko ECOWAS yabitangaje, ndetse biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo hari butangizwe ku mugaragaro Umuryango mushya wa AES, ibi Bihugu bitatu bihuriyemo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 6 =

Previous Post

Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

Next Post

Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya

Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.