Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, bari kwinjiza mu Rwanda amasashe ibihumbi 540, biyemerera ko basanzwe bazi ko aya masashe atemewe mu Rwanda.
Aba bagabo bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, barimo uw’imyaka 31 ari na we nyiri aya masashe ndetse n’undi w’imyaka 40 wari umutwaye mu modoka.
Bafashwe mu gitondo saa kumi n’imwe mu Mudugudu wa Nshuri mu Kagari ka Gatengure mu Murenge wa Tabagwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Polisi yari isanzwe ifite amakuru ko hari abenshi mu bakora umucuruzi butemewe bitwikira ijoro bakajya kuzana ibitemewe.
Ati “Twari dusanzwe dufite amakuru y’uko abenshi mu bakora ubucuruzi bwa magendu n’abinjiza ibitemewe mu Gihugu bitwikira ijoro. Hateguwe ibikorwa byo gufata bamwe mu babigiramo uruhare. Ni bwo mu rucyerera bariya bagabo babiri bafatirwaga mu Kagari ka Gatengure batwaye mu modoka amakarito arimo amasashe ibihumbi 540.”
Aba bafashwe, biyemerera ko aya masashe bari bayakuye muri Uganda, kandi ko bari babizi ko atemewe mu Rwanda kuko yangiza ibidukikije.
SP Twizeyimana yavuze ko ibice nk’ibi bisanzwe bihana imbibi n’ibindi Bihugu, hashyizweho ingamba zo gutahura abambutsa ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda
Ati “Bitewe n’uko aka Karere kimwe n’utundi duhana imbibi n’Ibihugu duturanye, hari abinjiza mu Gihugu magendu, ibicuruzwa bitemewe n’ibiyobyabwenge banyuze mu nzira zitemewe, hafashwe ingamba zitandukanye zirimo no gufatanya n’abaturage baduha amakuru kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”
Icyo itegeko riteganya
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
RADIOTV10