Uko byagendekeye abinjije mu Rwanda ibitemewe bakoresheje amayeri y’imodoka itwara abagenzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu babiri bafatanywe ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda birimo amasashe ibihumbi 80, ndetse n’ibyo bari binjije mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byari bipakiye mu modoka isanzwe itwara abagenzi.

Aba bantu bafatiwe mu Mugudugu wa Kabadari mu Kagari ka Kabyiniro mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, barimo umusore w’imyaka 20 ndetse n’umugore w’imyaka 35.

Izindi Nkuru

Bafatanwe amapaki y’amasashe 400 arimo amasashe ibihumbi 80 ndetse n’isukari izwi nka Sukari Gulu ingana n’ibilo 25.

Bafatanywe kandi ibicuruzwa binjije mu buryo bwa magendu, birimo amakarito atandatu ya Novida ndetse n’amakarito abiri y’inzoga ya likeri yitwa Rasta.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “baduhaye amakuru ko hari imwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ipakiye magendu. Abapolisi bari bari mu kazi mu muhanda barayihagaritse bayisatse basangamo ibyo bicuruzwa byinjijwe mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.”

Abafashwe bemeye ko ibyo bicuruzwa ari ibyabo bari bakuye muri Uganda, bakaba bari babijyanye mu Karere ka Musanze aho bari bubigurishirize.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo  bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru