Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo w’imyaka 39 uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano ruriho ko afite ubushobozi bwo gutwara ibinyabiziga byose (A,B,C,D na E) bigaragara ko ari urwo muri DRC, ubwo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga.
Uyu mugabo witwa Samuel yafashwe kuri wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023, ubwo yari agiye ku kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uyu mugabo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yo mu bwoko bwa Volvo asanzwe atwara ariko abapolisi bakabanza gukemanga uru ruhushya.
Uru ruhushya rw’uruhimbano rwafatanywe uyu mugabo kandi, ruriho amazina adahuye n’ari ku irangamuntu ye.
CP Kabera yagize ati “Bimaze kugaragara ko uruhushya agenderaho rumwemerera gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C, D na E rwatangiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari uruhimbano kandi rudahuje amazina yombi n’ayo ku ndangamuntu ye.”
Uyu Samuel utigeze agorana, yiyemereye ko atigeze akora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga, avuga ko yaruguze muri 2021, akishyura 200 USD (200.000 Frw).
CP Kabera yaboneyeho kugira inama abantu bose bifuza gutwara ibinyabiziga ko banyura mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo batagirwaho ingaruka n’uburiganya nk’ubu.
Yavuze ko umuntu wese wifuza gutwara ikinyabiziga, akwiye kubanza kwiga amategeko y’umuhanda, agakorera uruhushya rw’agateganyo, ubundi akanakora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu. Ati “Indi nzira iyo ari yo yose irenze kuri izo, ntiyemewe kandi irahanirwa.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10