Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gukozanyaho n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, mu mirwano yabereye muri Uvira muri Kivu y’Epfo yahitanye bane, abandi barenga 10 barakomereka barimo n’abasivile.
Uku gukozanyaho kwabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo, mu Mujyi wa Uvira, ku cyicaro gikuru cy’agateganyo cya Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Epfo.
Nk’uko byatangajwe n’igisirikare, ubu bushyamirane bwabaye nyuma y’imvururu nyinshi zatangijwe n’umutwe wa Wazalendo, warashe amasasu mu buryo butunguranye, bigateza intugunda mu mujyi.
Ibi byatumye ingabo zihagoboka, zikozanyaho n’uyu mutwe mu mirwano yaguyemo bane, abandi 14 barakomereka.
Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisiririkare muri Sukola 2 muri Kivu y’Epfo, Lieutenant Reagan Mbuyi Kalonji yagize ati “Ubutabazi bwa FARDC bwakurikiyeho nyuma y’amasasu yarashwe hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo, byaje gutuma abantu bane bapfa.”
Avuga ko mu bahasize ubuzima, barimo umusirikare umwe wa FARDC, abarwanyi babiri ba Wazalendo, n’umumotari umwe w’umusivili, mu gihe abandi 14 barakomeretse, barimo abasivili icyenda, babiri ba FARDC, n’abarwanyi batatu ba Wazalendo.
Nanone kandi imbunda zirenga eshatu za AK-47 zakuwe muri abo bantu. Ati “Bamwe mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro by’ibanze bya gisirikare, abandi bajyanwa mu bitaro bikuru bya Uvira.”
Muri Uvira, hamaze iminsi kandi humvikana imirwano ikomeye hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’inyeshyamba z’uyu mutwe wa Wazalendo ufasha igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa.
RADIOTV10








