Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara, nyuma yuko yari ivanywe mu igaraje gukoreshwa, ubwo bariho bayikorera igerageza ngo bumve ko yakize.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, ubwo yerecyeza ahazwi nka Cyahafi mu Murenge wa Kimisagara.
Iyi modoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda, yari itwawe n’umushoferi wayo, witwa Ntezimana Afrodice ari kumwe n’umukanishi witwa Mukeshimana Jean Marie Vianey.
Bivugwa ko iyi modoka yari ifite ikibazo cyo mu maferi, ari nacyo cyari cyatumye ijyanwa mu igaraje, ikaba yakoze impanuka ubwo bariho bayigerageza ngo bumve ko cyakemutse.
Amakuru avuga ko ubwo abari batwaye iyi modoka bari basubiye mu igaraje kongera gukora neza icyo kibazo cya feri kuko bari bamaze kumva ko ikigifite, ubwo bariho berecyeza ahubatse amazu mashya hazwi nko mu Cyahafi, n’ubundi yabuze feri ihita isekura igikuta cy’ahazwi nka Oprovia.
Ku bw’amahirwe, iyi mpanuka nta n’umwe yahitanye, uretse kuba uwari uyitwaye yakomeretse ahantu hatandukanye harimo ku mavi, ndetse ubwo yari ikimara kuba, akaba yavugaga ko ababara mu gatuza kuko yari yahakubise kuri Volant.
Ni mu gihe umukanishi bari kumwe, we yakubise umutwe ku birahure agakomereka, ndetse abakomerekejwe n’iyi mpanuka bahise bajyanwa kuvurirwa ahantu hatandukanye, barimo uwajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza Kigali CHUK no ku Bitaro by’ahazwi nko kwa Nyiranuma, i Nyamirambo.
RADIOTV10








