Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo umugore n’abahungu be babe bafungiwe kwica uwo mu muryango wabo

radiotv10by radiotv10
24/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko byagenze ngo umugore n’abahungu be babe bafungiwe kwica uwo mu muryango wabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore n’abahungu be babiri bo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho kwica musaza w’uyu mugore akaba Nyirarume w’aba bahungu, aho bakekwaho gukora iki cyaha nyuma yuko uyu mugore abwiye abana be ko musaza we yamukubise, bagahita bajya kumwivugana.

Aba bantu uko ari batatu, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, aho baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Ni icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Gahama mu Kagari ka Gakoro, mu Murenge wa Gacaca aho nyakwigendera (musaza w’uyu mugore uregwa hamwe n’abahungu be) yari atuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko “ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Mutarama 2025 nyina w’aba bahungu babiri yatashye yasinze ageze mu rugo avuga ko musaza we amukubise. Umwe muri abo bahungu be akibyumva yahise afata ishoka n’umuhoro ajya gutera mu rugo rwa nyirarume (musaza wa nyina).”

Ubushinjacyaha bugira buti “Ahageze yasanze nyirarume n’umugore we bagiye kwa musaza wa nyina mukuru. Yahise ajyayo atangira gutera amabuye ku nzu ababwira ngo nibasohoke abice. Murumuna we na we yaje kuhamusanga abisabwe na nyina. Nyiri urugo (nyirarume mukuru) yaje gusohoka baramufata bamujomba agahoro gasongoye bari bitwaje mu ijosi ahita agwa aho.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Iki cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake kiregwa aba bantu batatu, nikibahama, bazahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar

Next Post

Amakuru agezweho ku bakinnyi nyamwamba ba Rayon baherutse kugira imvune

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku bakinnyi nyamwamba ba Rayon baherutse kugira imvune

Amakuru agezweho ku bakinnyi nyamwamba ba Rayon baherutse kugira imvune

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.