Uko byari byifashe muri Congo ubwo i Nairobi haberaga ibiganiro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko wemeye guhagarika imirwano ariko ugasaba kuganira n’umuhuza, ndetse kuri uyu wa Mbere hakaba ibiganiro i Nairobi uyu mutwe utatumiwemo, mu bice byari bimaze iminsi birimo imirwano muri Congo, hari agahenge.

Aka gahenge katangiye mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yuko ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo M23 ishyiriye hanze itangazo ko yemeye guhagarika imirwano.

Izindi Nkuru

Gusa muri iri tangazo, M23 yavugaga ko yifuza kugirana ibiganiro n’umuhuza muri ibi bibazo kugira ngo imwereke inzira yatanga umuti urambye.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, nta mirwano yabaye ariko ko M23 itigeze irekura ibice yafashe nkuko yabisabwe mu myanzuro y’inama y’i Luanda.

Gusa ngo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, hari imodoka ya M23 yaguye mu gico cya FARDC mu gace ka Kinyandonyi, muri Teritwari ya Rutshuru ndetse ko hari abaguye muri iyi ambushi.

Muri iryo joro ryo ku cyumweru kandi mu birometero nka 30 uvuye ahabereye iyi ambushi, habaye ikindi gitero cyagabwe kuri M23 mu gace ka Biruma.

Nanone ku wa Gatandatu muri aka gace habereye imirwano hagati ya M23 n’umuwe wa Maï-Maï, cyahitanye abasivile batandatu mu gace ka Kisharo.

Gusa ngo mu bice biri kugenzurwa na M23 nk’inkambi ebyiri ziri muri Kibumba mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, ho nta mirwano yigeze iharangwa.

AFP ivuga ko nubwo hagaragaye biriya bikorwa bihungabanya umutekano, ariko kuva mu minsi y’impera z’icyumweru gishize, hari habonetse agahenge kuko nta rusaku rw’amasasu rwumvikanaga.

M23 yafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano nyuma y’iminsi ibiri, i Luanda muri Angola hateraniye inama yanzuriwemo ko uyu mutwe ugomba gusubira mu birindiro wahoranye muri Sabyinyo.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yavuze ko badashobora kurekura ibice bafashe “igihe cyose tutaraganira na Guverinoma, kuva cyera twifuje kuganira na Guverinoma kugeza uyu munsi dukomeje kuvuga iyi ngingo.”

Mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko gukemura ibi bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, bigomba guhera ku gushaka umuti w’umuzi w’ibi bibazo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko akurikije imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka umuti w’ibi bibazo, yizeye ko zizatanga umusaruro.

Icyakora yavuze ko Igikenewe uyu munsi kurusha ibihe byabanje, ni ubushake bwa politiki buhamye bwatuma hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’akarere byumwihariko iy’i Nairobi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba y’amahoro ndetse n’iy’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Perezida Lorenco wa Angola.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru