Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uko byari byifashe ubwo Yanga SC yambariye guhura na Rayon yasesekaraga i Kigali

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uko byari byifashe ubwo Yanga SC yambariye guhura na Rayon yasesekaraga i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, yageze mu Rwanda, aho ije gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports ku munsi w’ibirori by’iyi kipe yo mu Rwanda bizwi nka Rayon Day.

Rayon Day izwi nk’Umunsi w’igikundiro, ni umunsi ngarukamwaka wa Rayon Sports, aho iyi kipe ikora ibirori byo kwerekana abakinnyi izakoresha umwaka wose w’imikino.

Ibi birori biba birimo umukino wa gicuti, abahanzi n’ibindi byo gushimisha abakunzi n’abafana b’iyi kipe ya bakunze kwita Gikundiro.

Ibirori by’uyu mwaka biri kuri uyu Gatanu takiki 15 Kanama 2025 kuri Sitade Amahoro, bizarangwa n’ibikorwa birimo umukino uzahuza Rayon na Yanga SC yo muri Tanzania.

Yanga SC yageze i Kigali ahagana saa 18h40 za Kigali zo kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Kanama 2025. Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege, yakirirwe n’abanyamakuru barenga 40 ndetse na bamwe mu bafana ba Rayon Sports, ku buryo Police y’u Rwanda yahise ibwira abazanye n’iyi kipe guhita burira imodoka mu rwego rwo kwirinda umuvundo ku kibuga cy’indege.

Abazanye n’iyi kipe Yanga yaje iyobowe na Perezida wayo Ir Hersi, wazanye n’abakinnyi n’abatoza n’abandi babarirwaga muri 29. Baje bahasanga abandi 11 barimo umuvugizi w’iyi kipe Ally Kamwe , bahageze mu minsi yabanje.

Usibye aba 40, biteganijwe ko abafana ba Yanga bazakoresha inzira y’ubutaka, bakaza n’imodoka zizinjirira ku mupaka wa Rusumo.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama saa 9h30, Yanga izasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Nyuma hazaba ikiganiro n’itangazamakuru kizitabirwa na kapiteni wa Yanga ndetse n’umutoza, nyuma y’aho ikorere imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Sitade Amahoro.

Mu bindi bikorwa bya Yanga bitarimo umukino wa gicuti, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane isura umudugudu wubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagatangwa n’inkunga.

Umwaka ushize wa 2024, ku munsi w’Igikundiro, Rayon Sports FC yari yakinnye na Azam FC na yo yo muri Tanzania mu birori byabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Day yo ku wa Gatanu tariki15 Kanama ni yo ya mbere izaba ibereye muri Sitade Amahoro ivuguruye.

Rayon Sports FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation cup aho izahura na Singida Black Stars na yo yo muri Tanzania.

Mukeba wayo APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, na yo yateguye ibirori byiswe ‘Inkera y’Abahizi’ izahuriramo n’amakipe arimo Azam FC (Tanzania), Vipers FC (Uganda), Police FC na As Kigali zo mu Rwanda.

Ku cyumweru taliki 19 Kanama 2025, APR FC izakina na Power Dynamos yo muri Zambia mu mukino wa gicuti uzabera kuri Sitade Amahoro.

Ni mu gihe APR FC izahura na Pyramids mu mikino ya CAF Champions League.

Rayon Sports FC na APR FC zirahiga kugera mu matsinda y’iyi mikino ya CAF, agahigo gafitwe na Rayon Sports FC nk’ikipe rukumbi yo muri Rwanda yakagezeho, ariko na byo biba inshuro imwe gusa.

Perezida wa Rayon yagiye kwakira Yanga

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + thirteen =

Previous Post

The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

Next Post

Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw

Hatangajwe igihano gisabirwa uwari Minisitiri w’Ubutabera muri Congo uregwa miliyari 27Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.