Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, yageze mu Rwanda, aho ije gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports ku munsi w’ibirori by’iyi kipe yo mu Rwanda bizwi nka Rayon Day.
Rayon Day izwi nk’Umunsi w’igikundiro, ni umunsi ngarukamwaka wa Rayon Sports, aho iyi kipe ikora ibirori byo kwerekana abakinnyi izakoresha umwaka wose w’imikino.
Ibi birori biba birimo umukino wa gicuti, abahanzi n’ibindi byo gushimisha abakunzi n’abafana b’iyi kipe ya bakunze kwita Gikundiro.
Ibirori by’uyu mwaka biri kuri uyu Gatanu takiki 15 Kanama 2025 kuri Sitade Amahoro, bizarangwa n’ibikorwa birimo umukino uzahuza Rayon na Yanga SC yo muri Tanzania.
Yanga SC yageze i Kigali ahagana saa 18h40 za Kigali zo kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Kanama 2025. Ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege, yakirirwe n’abanyamakuru barenga 40 ndetse na bamwe mu bafana ba Rayon Sports, ku buryo Police y’u Rwanda yahise ibwira abazanye n’iyi kipe guhita burira imodoka mu rwego rwo kwirinda umuvundo ku kibuga cy’indege.
Abazanye n’iyi kipe Yanga yaje iyobowe na Perezida wayo Ir Hersi, wazanye n’abakinnyi n’abatoza n’abandi babarirwaga muri 29. Baje bahasanga abandi 11 barimo umuvugizi w’iyi kipe Ally Kamwe , bahageze mu minsi yabanje.
Usibye aba 40, biteganijwe ko abafana ba Yanga bazakoresha inzira y’ubutaka, bakaza n’imodoka zizinjirira ku mupaka wa Rusumo.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama saa 9h30, Yanga izasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Nyuma hazaba ikiganiro n’itangazamakuru kizitabirwa na kapiteni wa Yanga ndetse n’umutoza, nyuma y’aho ikorere imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Sitade Amahoro.
Mu bindi bikorwa bya Yanga bitarimo umukino wa gicuti, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane isura umudugudu wubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagatangwa n’inkunga.
Umwaka ushize wa 2024, ku munsi w’Igikundiro, Rayon Sports FC yari yakinnye na Azam FC na yo yo muri Tanzania mu birori byabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Rayon Day yo ku wa Gatanu tariki15 Kanama ni yo ya mbere izaba ibereye muri Sitade Amahoro ivuguruye.
Rayon Sports FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation cup aho izahura na Singida Black Stars na yo yo muri Tanzania.
Mukeba wayo APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, na yo yateguye ibirori byiswe ‘Inkera y’Abahizi’ izahuriramo n’amakipe arimo Azam FC (Tanzania), Vipers FC (Uganda), Police FC na As Kigali zo mu Rwanda.
Ku cyumweru taliki 19 Kanama 2025, APR FC izakina na Power Dynamos yo muri Zambia mu mukino wa gicuti uzabera kuri Sitade Amahoro.
Ni mu gihe APR FC izahura na Pyramids mu mikino ya CAF Champions League.
Rayon Sports FC na APR FC zirahiga kugera mu matsinda y’iyi mikino ya CAF, agahigo gafitwe na Rayon Sports FC nk’ikipe rukumbi yo muri Rwanda yakagezeho, ariko na byo biba inshuro imwe gusa.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10