Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakurya i Goma no hakuno mu Karere ka Rubavu; ubu haratuje nyuma y’iminsi humvikana urusaku rw’amasasu hakurya i Goma, mu mirwano ihanganishije FARDC na M23, aho ubu nta n’isasu na rimwe ryumvikanye.

Ni nyuma y’iminsi ibiri yabanye miremire abatuye Umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi, kubera imirwano ikarishye yari ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC, aho uyu mutwe wamaze kubohoza uyu Mujyi ufatwa nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibintu byarushijeho kuba bibi mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wakuraga uruhande bahanganye mu mujyi wa Goma, ahumvikanye amasasu menshi yaba ay’imbunda za rutura ndetse n’izoroheje.

Amwe mu masasu yarashwe n’Igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije na FDLR, yageze mu Rwanda ndetse anahitana ubuzima bw’Abanyarwanda icyenda (9) anakomeretsa abandi benshi mu Karere ka Rubavu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, muri uyu Mujyi wa Rubavu, harumvikana ituze, aho kuva mu gitondo cya none nta sasu na rimwe ryigeze ryumvikana.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Ntambara Garleon uri muri aka Karere ka Rubavu, aravuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye gucogora kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ndetse ku buryo kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu “nta sasu na rimwe rirumvikana.”

Ibi byatumye abaturage bo muri aka Karere noneho babyuka neza, bajya mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe, ndetse ibikorwa byari byahungabanye kubera imirwano yari hakurya, ubu bikaba biri gukora neza.

Umunyamakuru wacu kandi yagiye ku Mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC, uzwi nka Grande Barriere, ahakiriwe abantu 40 barimo abakozi ba Banki y’Isi n’imiryango yabo bari bahungiye ku Ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zabashyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda, zabakiririye kuri uyu mupaka.

Amakuru ava i Goma kandi, avuga ko na ho ubu hari umutuzo, nyuma yuko umutwe wa M23 wamaze gufata uyu mujyi wose, ndetse ukaba ari wo uri kugenzura imipaka ihuza iki Gihugu cya DRC n’u Rwanda.

Gusa amakuru avuga ko uyu mutwe uri kugenda ushakisha bamwe mu barwanyi b’uruhande bahanganye bakihishe mu bice bimwe na bimwe, kugira ngo abaturage bicare batuje.

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo kandi, hari kugaragara Abanyekongo bari gusubira iwabo nyuma yo kumva ko imirwano yarangiye ndetse n’amahoro akaba ahinda iwabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi, hategerejwe bamwe mu barwanyi b’Abancuro b’Abanyaburayi na bo bari bishyikirije ingabo za MONUSCO, na bo bakaba bagiye gushyikirizwa u Rwanda.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitegereje abakirwa

Abantu 40 barimo abakozi ba World Bank bakiriwe mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

Next Post

BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

BREAKING: Abarwanyi b'Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.