Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe ku mupaka w’u Rwanda na Congo nyuma yuko M23 ubu irinze hakurya
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakurya i Goma no hakuno mu Karere ka Rubavu; ubu haratuje nyuma y’iminsi humvikana urusaku rw’amasasu hakurya i Goma, mu mirwano ihanganishije FARDC na M23, aho ubu nta n’isasu na rimwe ryumvikanye.

Ni nyuma y’iminsi ibiri yabanye miremire abatuye Umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi, kubera imirwano ikarishye yari ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC, aho uyu mutwe wamaze kubohoza uyu Mujyi ufatwa nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibintu byarushijeho kuba bibi mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wakuraga uruhande bahanganye mu mujyi wa Goma, ahumvikanye amasasu menshi yaba ay’imbunda za rutura ndetse n’izoroheje.

Amwe mu masasu yarashwe n’Igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije na FDLR, yageze mu Rwanda ndetse anahitana ubuzima bw’Abanyarwanda icyenda (9) anakomeretsa abandi benshi mu Karere ka Rubavu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, muri uyu Mujyi wa Rubavu, harumvikana ituze, aho kuva mu gitondo cya none nta sasu na rimwe ryigeze ryumvikana.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Ntambara Garleon uri muri aka Karere ka Rubavu, aravuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye gucogora kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ndetse ku buryo kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu “nta sasu na rimwe rirumvikana.”

Ibi byatumye abaturage bo muri aka Karere noneho babyuka neza, bajya mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe, ndetse ibikorwa byari byahungabanye kubera imirwano yari hakurya, ubu bikaba biri gukora neza.

Umunyamakuru wacu kandi yagiye ku Mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC, uzwi nka Grande Barriere, ahakiriwe abantu 40 barimo abakozi ba Banki y’Isi n’imiryango yabo bari bahungiye ku Ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zabashyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda, zabakiririye kuri uyu mupaka.

Amakuru ava i Goma kandi, avuga ko na ho ubu hari umutuzo, nyuma yuko umutwe wa M23 wamaze gufata uyu mujyi wose, ndetse ukaba ari wo uri kugenzura imipaka ihuza iki Gihugu cya DRC n’u Rwanda.

Gusa amakuru avuga ko uyu mutwe uri kugenda ushakisha bamwe mu barwanyi b’uruhande bahanganye bakihishe mu bice bimwe na bimwe, kugira ngo abaturage bicare batuje.

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo kandi, hari kugaragara Abanyekongo bari gusubira iwabo nyuma yo kumva ko imirwano yarangiye ndetse n’amahoro akaba ahinda iwabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi, hategerejwe bamwe mu barwanyi b’Abancuro b’Abanyaburayi na bo bari bishyikirije ingabo za MONUSCO, na bo bakaba bagiye gushyikirizwa u Rwanda.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitegereje abakirwa

Abantu 40 barimo abakozi ba World Bank bakiriwe mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + seventeen =

Previous Post

Uko abaturage b’Ibihugu bitatu muri Afurika bishimiye kuba byikuye mu Muryango umwe bikishingira uwabyo

Next Post

BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

BREAKING: Abarwanyi b'Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.