Nyuma yuko Bashar al-Assad wari Perezia wa Syria ahiritswe ku butegetsi, ndetse agahungira mu Burusiya, ubu akaba yamaze guhabwa ubuhungiro, hahise hazamuka ikikango ko ububiko bw’intwaro z’ubumara bwagwa mu maboko y’abanzi bakaba bazikoresha mu koreka imbaga.
Ihirikwa rya Bashar al-Assad ryaje nyuma yuko umurwa Mukuru wa Syria, Damascus ufashwe, ndetse ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya-Kremlin bikaba byemeje ko byamaze kumuha ubuhungiro muri iki Gihugu, mu rwego rw’ubutabazi.
Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov yavuze ko Perezida Vladimir Putin ubwe ari we wafashe icyemezo cyo guha ubuhungiro Assad n’umuryango we i Moscow.
Yagize ati “Perezida Assad wa Syria yageze i Moscow. U Burusiya bwamuhaye we n’umuryango we ubuhungiro mu rwego rw’ubutabazi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya kandi yatangaje ko Assad yabashije kuva mu biro bye, ndetse akanava mu Gihugu nyuma yuko habayeho ibiganiro n’abandi babifashijwemo “n’abarwanyi bazamuye imvururu” bakemera ko bahabwa ubutegetsi mu mahoro.
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar; yatangaje ko hahise hihutirwa gushakisha ahantu hakekwa ko hari ububiko bw’intwaro z’ubumara muri Syria mu gihe hakomeje imvururu ziriyo.
Israel ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko hari ububiko bw’izi ntwaro bwagwa mu maboko y’abanzi, bakaba bakoresha izo ntwaro mu bikorwa bibi.
U Burusiya kandi busanzwe ari inshuti ya Assad bwanamufashije kuguma ku butegetsi, kuri uyu wa Mbere bwatangaje ko bwatangiye kugirana ibiganiro ku mutekano w’abaturage babwo bari muri Syria, nk’uko byemejwe n’ukuriye iperereza muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Naryshkin.
Kremlin kandi yatangaje ko hakiri kare kuvuga ku hazaza h’ibirindiro by’igisirikare cy’u Burusiya biri muri Syria, nyuma yuko abarwanyi bakuye ku butegetsi Bashar al-Assad, ndetse ko bigomba kuza mu ngingo z’ibanze zigomba kuganirwaho ku mategeko y’abazayobora Damascus.
U Burusiya busanzwe bufite muri Syria ikigo cya gisirikare gikomeye cya Hmeimim cy’Ingabo zirwanira mu kirere, kiri mu byatumaga iki Gihugu kigira ijambo.
Nanone kandi Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Budage, yavuze ko umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) wahiritse Perezida ku butegetsi, ugomba guhangwa amaso bitewe n’uburyo uzafata abasivile muri iki Gihugu cya Syria.
Yagize ati “Mu mezi macye ashize n’imyaka micye, HTS yashyize imbaraga mu kwitandukanya n’imyitwarire ya jihadist yibanda mu kubaka imitegekere ya gisivile. Nubwo izi ngamba zishobora gufatwa nk’izifite ishingiro ariko zizabonerwa mu buryo bazafata abasivile byumwihariko imiryango ya ba nyamuke iri mu bice igenzura.”
Mu butumwa bwaranzwe n’aba bahirise Assad, bavuze ko batazigera bategeka imyambarire y’agabore ishingiye ku myemerere, banasezeranya abantu kwishyira ukizana.
Ni mu gihe imyambarire yo gutegeka abagore uko bambara ndetse no gushyiraho ibihano bikarishye ku babirenzeho, byagiye bizamura impaka ndende.
RADIOTV10