Abagore babiri barimo umukecucu w’imyaka 70 bafatiwe mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bamaze kwanura imyenda y’umuturage wari wayanitse, aho aba bafashwe bari mu bamaze iminsi bagendagenda mu ngo basabiriza, ariko n’icyo babonye hafi aho bakagihitana.
Aba bafashwe, barimo umwe witwa Mukarishiri w’imyaka 70 na mugenzi we Nyirangirimana; bombi bo mu Murenge wa Gihundwe, mu gihe uwo bari bibiye imyenda ari uwo mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.
Muri aka gace hamaze iminsi havugwa ubujura bukorwa n’abantu biganjemo abagore birirwa bagendagenda mu ngo z’abaturage bitwaje gusabiriza ariko bafite intego yo kwiba.
Uwitwa Muhutukazi Jeannine wibwe n’aba bafashwe, yavuze ko yari yagiye ku isoko yagaruka agasanga imyenda yari yanitse mu rugo itagihari, agahita atangira gushakisha, akagera mu kabari kari hafi aho ari bwo yahasangaga abagore babiri bafite imyenda bazingazinze, babasaka bagasanga ari iye.
Yagize ati “Nkihagera nabuze imyenda nari nsize nanitse maze kuyimesa, nibuka ko hano hamaze iminsi haca abana, abakobwa bakuru n’abagore barimo abakecuru basabiriza, nkumva abo biba, nkurikije n’abagore bafatanwa imyenda, inkweto n’ibindi baba bavuga ko bacuruza ibyibwe, ntangira gushakisha.”
Aba bagore si bo ba mbere bafashwe kuko no mu minsi ishize hari umugore uherutse kuhafatirwa na we wagendaga yitwaje umwana we amusabira ubufasha, ariko agenzwa no kwiba.
Umwe mu baturage yagize ati “Bafatiwe mu Kagari ka Cyangugu bari hamwe basabiriza, bafatanwa imyenda, amashuka n’ibindi by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hejuru y’ibihumbi mirongo itanu.”
Ingabire Joyeux uyobora Umurenge wa Kamembe, yavuze ko ingeso yo gusabiriza ivugwa mu bagore, aboneraho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu bakora nk’ibi.
RADIOTV10