Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hafashwe abasore bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi nyuma yo kubanza kwanga gukingurira Polisi

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hafashwe abasore bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi nyuma yo kubanza kwanga gukingurira Polisi
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore bane bacumbikiwe na Polisi y’u Rwanda, nyuma yo gukekwaho kunywa no gucuruza urumogi, aho bafashwe nyuma yuko habanje gufatwa umwe ari kurunywa, agatanga amakuru y’aho arugura, polisi yajyayo abari mu nzu bakabanza kwanga gukingura.

Aba basore bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 21 na 25, bafatiwe mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe, nyuma yuko habanje gufata umwe, agatanga amakuru yatumye Polisi y’u Rwanda ifata n’abandi batatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Umuseke ko aba basore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe muri bo, wafashwe anywa urumogi, bamubaza aho yarukuye akabarangira aho arugurira.

CIP Gahonzire avuga ko ubwo inzego zageraga aho aba basore bacumbitse, babanje kugorana, bakanga gukingura, bituma Polisi ifata icyemezo cyo guca ingufuri.

Yagize ati “Tugezemo twasanze ari abasore bane, urumogi bari bararuhishe muri plafond muri iyo nzu bakodeshaga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko nyuma yuko aba basore bafashwe, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo.

Yaboneyeho kandi kugira inama abafite inzu bakodesha, ko bakwiye kujya bakurikirana bakamenya niba zidakorerwamo ibikorwa bigize ibyaha, kuko iyo inzego zisanze ba nyiri nzu bari bazi ko abazikodesha bazikoreramo ibitemewe, na bo bafatwa nk’abafatanyacyaha.

Ati “Iyo dusanze na we [ufite inzu icumbitsemo abakora ibyaha nk’ibi byo kunywa no gucururizamo ibiyobyabwenge] hari uruhare yabigizemo yakurikiranwa.”

CIP Wellars Gahonzire yibukije ko polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge birimo n’urumogi rukomeje kuvugwaho gukoreshwa cyane n’abiganjemo urubyiruko, aboneraho gusaba abaturage bafite amakuru y’abarunywa, gutungira agatoki inzego kugira ngo zibashe kurandura iki kiyobyabwenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 2 =

Previous Post

Rwanda&Burundi: Hahishuwe indi ntambwe yari yatewe mbere y’amagambo ya Perezida Ndayishimiye

Next Post

Umwe muri babiri bivugwa ko basangiraga akajerekani ka kanyanga batoraguye yitabye Imana

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe muri babiri bivugwa ko basangiraga akajerekani ka kanyanga batoraguye yitabye Imana

Umwe muri babiri bivugwa ko basangiraga akajerekani ka kanyanga batoraguye yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.