Abantu batatu bafashwe bakekwaho kwinjiza no gukwirakwiza urumogi nyuma yuko hatanzwe amakuru kuri umwe muri bo wari uruvanye i Rubavu arujyanye i Kigali yaruhishe mu mufuka warimo ibishyimbo na karoti.
Aba bantu batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, barimo Vedaste w’imyaka 21, Elizabeth w’imyaka 34 na Marie Chantal w’imyaka 43.
Habanje gufatwa Vedaste wafatiwe mu Mudugudu Kirerema mu Kagari ka Kirerema, ubundi haza gufatwa Elizabeth na Marie Chantal, bo bafatiwe mu Kagari ka Kanyirabirori.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko uwabanje gufatwa, byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yavuze ko uyu watanze amakuru, yavuze ko uriya Vedaste yari ateze imodoka afite ibiyobyabwenge, bituma Polisi ihita itangira igikorwa cyo kumufata.
Yagize ati “Hateguwe igikorwa cyo kumufata hashyirwa bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze mu Mudugudu wa Kirerema, ubwo imodoka yari arimo yasakwaga basanga afite udupfunyika tw’urumogi 2 040 yari yashyize mu mufuka urimo ibishyimbo na karoti mu rwego rwo kuruhisha.”
CIP Mucyo Rukundo yavuze ko uyu muturage akimara gufatwa yahise avuga uwarir umuhaye ruriya rumogi ngo arumushyirire abakiriya be mu mujyi wa Kigali, akaba yari bumwishyure ibihumbi 30Frw agezeyo ariko na we akaba arubitsa kwa Nyirategera bombi batuye mu kagari ka Kanyirabirori na bo bahise batabwa muri yombi.
Aba bantu uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanya muri ubu bucuruzi.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
RADIOTV10