Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hakozwe operasiyo yo gufata abarimo umugore bakoresheje amayeri adasanzwe batwaye ibitemewe

radiotv10by radiotv10
12/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hakozwe operasiyo yo gufata abarimo umugore bakoresheje amayeri adasanzwe batwaye ibitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu barimo umugore bafatiwe mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bafite udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi baduhishe mu mufuka w’ibirayi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage, ubundi Polisi igashyiraho bariyeri. Abafashwe bavuze ko uru rumogi bari barukuye muri DRC.

Aba bantu bafatiwe mu Murugudu wa Kirerema, mu Kagari ka Kirerema mu Murenge wa Kanama, bari kuri moto batwaye umuzigo wasanzwemo ibi biyobyabwenge.

Aba bagabo babiri n’umugore umwe, bafashwe mu cyumweru twaraye dusoje, tariki 08 Kamena 2023 ku manywa y’ihangu, saa cyenda, nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’umuturage.

CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko umuturage watanze amakuru yatumye bariya bafatwa, na we ari uwo mu Kagari ka Kirerema.

Yagize ati “Hahise hashyirwa bariyeri muri ako Kagari, bahita bafatwa nyuma y’uko abapolisi basatse umufuka w’ibirayi bari bahetse bagasanga harimo udupfunyika 6 000 tw’urumogi.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba baturage bakimara gufatwa, bahise bemera ko ibyo biyobyabwenge bafatanywe bari babikuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba bari babishyiriye abakiriya babo mu Karere ka Rubavu.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, ubundi bakorerwe dosiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 3 =

Previous Post

Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe n’Igihugu cyakoze amateka ya mbere

Next Post

Ibisa no guterana amagambo hagati ya Dj Briane n’Umupasiteri w’umugore ukunzwe mu Rwanda

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisa no guterana amagambo hagati ya Dj Briane n’Umupasiteri w’umugore ukunzwe mu Rwanda

Ibisa no guterana amagambo hagati ya Dj Briane n’Umupasiteri w’umugore ukunzwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.