Abantu batatu barimo umugore bafatiwe mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bafite udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi baduhishe mu mufuka w’ibirayi, nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage, ubundi Polisi igashyiraho bariyeri. Abafashwe bavuze ko uru rumogi bari barukuye muri DRC.
Aba bantu bafatiwe mu Murugudu wa Kirerema, mu Kagari ka Kirerema mu Murenge wa Kanama, bari kuri moto batwaye umuzigo wasanzwemo ibi biyobyabwenge.
Aba bagabo babiri n’umugore umwe, bafashwe mu cyumweru twaraye dusoje, tariki 08 Kamena 2023 ku manywa y’ihangu, saa cyenda, nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’umuturage.
CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko umuturage watanze amakuru yatumye bariya bafatwa, na we ari uwo mu Kagari ka Kirerema.
Yagize ati “Hahise hashyirwa bariyeri muri ako Kagari, bahita bafatwa nyuma y’uko abapolisi basatse umufuka w’ibirayi bari bahetse bagasanga harimo udupfunyika 6 000 tw’urumogi.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba baturage bakimara gufatwa, bahise bemera ko ibyo biyobyabwenge bafatanywe bari babikuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba bari babishyiriye abakiriya babo mu Karere ka Rubavu.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Kanama kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, ubundi bakorerwe dosiye.
RADIOTV10