Umukozi ukorera Ikigo Nderabuzima kimwe cyo mu Karere ka Muhanga, wakekwagaho kwiba imiti y’iri Vuriro yitwikiriye ijoro akajya kuyikura mu bubiko bwayo, yafatiwe mu cyuho ari kuyiha umushoferi wagombaga kuyimugereza ku wo bikekwa ko yayigurishaga.
Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Gitega cyo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, buvuga ko bari bamaze igihe babura imiti, ariko bagakeka uyu muforomo wari ushinzwe ububiko bwayo.
Uwintore Jean Bosco uyobora iki Kigo Nderabuzima, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Umuseke, ko uyu muforomo yakoraga ubu bujura bw’imiti mu gihe cy’ijoro, abandi bakozi batashye.
Uyu mukozi w’iri Vuriro, ajya gufatwa; yabanje kubwira umuzamu ko hari icyo yibagiriwe mu bubiko bw’imiti, akamukingurira, ari bwo yibaga iyo miti yabaye intandaro yo gufatwa.
Yagize ati “Twagiye tubura imiti y’abarwayi mu bihe bitandukanye, ubu ni bwo twamenye ko ushinzwe ububiko bwayo ari we wayibaga.”
Uyu muyobozi w’iki Kigo Nderabuzima, avuga ko nyuma yuko uyu muforomo yibye iyo miti, yahise avugana n’uwo bikekwa ko basanzwe bakorana muri ubu bujura ukorera i Muhanga, akamwoherereza imodoka n’umushoferi, ndetse akaba ari ho yaje gufatirwa.
Umuyobozi w’iri Vuriro wigiriye kwirebera iby’ubu bujura akoresheje moto y’akazi, yagize ati “Nageze aho imodoka iri nsanga nta mushoferi uyirimo ndungurutse mbona harimo ikarito irimo iyo miti.”
Muri ako kanya, ni bwo uyu muforomo yaje kugaragara ashaka gutoroka, ariko uyu muyobozi w’iri Vuriro aba ari we umwifatira babanza kugundagurana, nyuma aza gushyikirizwa inzego, ndetse zimuta muri yombi, zihita zinashakisha ukekwaho ko bakoranaga akamwoherereza iyi miti.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wavuze ko yaba uyu muforomo n’uwo bakekwaho gukorana, bombi bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
RADIOTV10
It is said accauasion and misconduct