Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo mu mutwe, amuhoye kuba yari yanze kumwishyura ibiceri 300 Frw by’icupa rimwe yari amaze kwisengerera.
Ukekwaho uruhare mu rupfu rwa mugenzi we, ni Francois w’imyaka 42, mu gihe nyakwigendera ari Muhaturukundo Eliab, witabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, nyuma y’ubushyamirane bwabereye mu Mudugudu wa Gahondo mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi.
Abahaye amakuru ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha iyi nkuru, bavuze ko nyakwigendera yari yanze kwishyura ibiceri 300 Frw by’icupa ry’iyo nzoga yari amaze kunywa, bikazamurira umujinya Francois.
Uyu Francois ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, yahise yinyabya mu rugo iwe, azana inyundo, ubundi ayikubita mu mutwe Eliab, arakomereka bikabije.
Uyu nyakwigendera wavaga amaraso menshi, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, ariko biba iby’ubusa aza guhita yitaba Imana kuko yari yavuye amaraso menshi.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, wavuze ko nyakwigendera yari yababaye cyane, agahita “ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, nyuma igikomere kiramuhitana arapfa.”
Amakuru avuga ko uyu Francois ukekwaho kwivugana mugenzi we, n’ubundi nta gihe kinini gishize afunguwe, aho n’ubundi yari yafungiwe ibikorwa by’urugomo.
Nyuma yuko atawe muri yombi, uyu mugabo wari umaze igihe gito acururiza muri uyu Murenge wa Kinazi aho yaje aturutse mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rusatira.
RADIOTV10