Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uko imikino ifungura shampiyona y’u Rwanda yagenze n’udushya yatangiranye

radiotv10by radiotv10
16/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uko imikino ifungura shampiyona y’u Rwanda yagenze n’udushya yatangiranye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mikino ifungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United yatsinze ikipe y’ubukombe ya Mukura VS, ndetse Perezida w’iyi kipe yatangiranye intsinzi, KNC atanga ikiganiro cyumvikanyemo gutebya.

Ni imikino yabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, aho Gasogi United yatsinze igitego 1-0 Mukura VS, mu gihe Bugesera FC yanganyije 0-0 n’Amagaju FC.

Mu wundi mukino muri iyi yatangiye Shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yahaye ikaze Vision FC yazamutse mu cyiciro cya mbere, iyitsinda igitego 1-0.

Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, watanze ikiganiro ubwo ikipe ye yari imaze kubona intsinzi ya mbere muri iyi shampiyona, yatanze ikiganiro cyuzuyemo gutebya cyacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo usanzwe azwiho kuryoshya ruhago nyarwanda, ubwo yagaragazaga ko ikipe ye ihagaze neza, yagize ati “Umupira w’amaguru ntabwo ari imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe, ubera ku karubanda. Ni nka ‘Nyash’ iyo uyifite abagabo barayibona. Numva bavuga ukuntu Gasogi yazanye umutoza udashoboye, abakinnyi bari munsi y’abo yirukanye. Nibashake bavuge, n’izindi vuba aha turazizira.”

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yakıra Marine FC kuri Kigali Pelé Stadium, ku cyumweru Muhazi United yakire Musanze FC kuri sItade y’Akarere ka Ngoma.

Nanone kandi umukino wari guhuza Kiyovu Sports na As Kigali ukaba warasubitswe, uzaba ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, mu gihe imikino ya APR FC yari kuzakina na Rutsiro FC na Police FC yari kuzakina na Etincelles, ikaba yarasubitswe kuko aya makipe yombi y’inzego z’umutekano, ari mu mikino nyafurika yasohokeyemo Igihugu.

Umukino wa Gasogi na Mukura wari unogeye ijisho

Gorilla yahaye ikaze Vision

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − six =

Previous Post

Ibitazwi bikwiye gutuma habaho impungenge ku ndwara bamwe bafiteho imyumvire ko itavurirwa kwa muganga

Next Post

Kayonza: Hari impungenge ku kibazo bavuga ko kirengagijwe cy’ikimoteri cyababereye umuturanyi mubi

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Hari impungenge ku kibazo bavuga ko kirengagijwe cy’ikimoteri cyababereye umuturanyi mubi

Kayonza: Hari impungenge ku kibazo bavuga ko kirengagijwe cy’ikimoteri cyababereye umuturanyi mubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.