Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko imirwano yifashe muri Gaza aka kanya: Umuriro w’amasasu watse hafi y’ibitaro

radiotv10by radiotv10
20/11/2023
in AMAHANGA
1
Uko imirwano yifashe muri Gaza aka kanya: Umuriro w’amasasu watse hafi y’ibitaro
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije igisirikare cya Israel n’umutwe wa Hamas mu Ntara ya Gaza, yongeye gukara, aho ibisaru bya rutura byarashwe hafi y’ibitaro biri mu majyaruguru y’iyi Ntara, binahitana Abanya-Palestine batari bacye.

Iyi mirwano ikomeye yabereye mu nkengero z’ibitaro by’Abanya-Indonesia biri mu majyaruguru y’Intara ya Gaza, imaze iminsi iberamo urugamba rukomeye.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ivuga ko ku isaaha ya saa mbiri na makumyabiri n’ibiri (08:22’) z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, ari bwo iyi mirwano ikarishye yabaye.

Abasirikare ba Israel n’imbunda ziremereye zirimo ibifaru, bakambitse mu bice bikikije ibi bitaro by’Abanya-Indonesia, ari na ho hari kubera iyi mirwano.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, yemeje ko Abanya-Palestine 12 biciwe muri iyi mirwano, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo bakomeretse.

Nubwo igisirikare cya Israel kitaragira icyo gitangaza kuri iyi mirwano yabaye muri iki gitondo, Ibiro Ntaramakuru by’Abanya-Palestine, WAFA, byatangaje ko ibi Bitaro by’Abanya-Indonesia byibasiwe bikomeye n’amasasu.

Ibi bitaro byatangiye gukora muri 2016 ku nkunga y’Igihugu cya Indonesia yahaye Intara ya Gaza, nabyo biri mu byagizweho ingaruka n’intambara iri kubera muri iyi Ntara, aho byahagaritse imirimo ariko umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Ashraf Al-Qidreh yatangaje ko hari abantu babarirwa muri 700 babirimo, barimo n’itsinda ry’abaganga ndetse n’inkomere.

Igisirikare cya Israel, kimaze iminsi kigaba ibitero bya rutura mu Bitaro, kivuga ko abarwanyi ba Hamas, bajya kwihisha mu bikorwa nk’ibi by’ibitaro bagamije kugira ngo kitabarasaho.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ukwizagira says:
    2 years ago

    Imana iyobore urwo rugamba ruhoshwe amahoro!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − six =

Previous Post

Muri Gare ya Musanze habyutse haduka inkongi y’umuriro

Next Post

U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

IZIHERUKA

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.