Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko imirwano yifashe muri Gaza aka kanya: Umuriro w’amasasu watse hafi y’ibitaro

radiotv10by radiotv10
20/11/2023
in AMAHANGA
1
Uko imirwano yifashe muri Gaza aka kanya: Umuriro w’amasasu watse hafi y’ibitaro
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganishije igisirikare cya Israel n’umutwe wa Hamas mu Ntara ya Gaza, yongeye gukara, aho ibisaru bya rutura byarashwe hafi y’ibitaro biri mu majyaruguru y’iyi Ntara, binahitana Abanya-Palestine batari bacye.

Iyi mirwano ikomeye yabereye mu nkengero z’ibitaro by’Abanya-Indonesia biri mu majyaruguru y’Intara ya Gaza, imaze iminsi iberamo urugamba rukomeye.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ivuga ko ku isaaha ya saa mbiri na makumyabiri n’ibiri (08:22’) z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, ari bwo iyi mirwano ikarishye yabaye.

Abasirikare ba Israel n’imbunda ziremereye zirimo ibifaru, bakambitse mu bice bikikije ibi bitaro by’Abanya-Indonesia, ari na ho hari kubera iyi mirwano.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, yemeje ko Abanya-Palestine 12 biciwe muri iyi mirwano, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo bakomeretse.

Nubwo igisirikare cya Israel kitaragira icyo gitangaza kuri iyi mirwano yabaye muri iki gitondo, Ibiro Ntaramakuru by’Abanya-Palestine, WAFA, byatangaje ko ibi Bitaro by’Abanya-Indonesia byibasiwe bikomeye n’amasasu.

Ibi bitaro byatangiye gukora muri 2016 ku nkunga y’Igihugu cya Indonesia yahaye Intara ya Gaza, nabyo biri mu byagizweho ingaruka n’intambara iri kubera muri iyi Ntara, aho byahagaritse imirimo ariko umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Ashraf Al-Qidreh yatangaje ko hari abantu babarirwa muri 700 babirimo, barimo n’itsinda ry’abaganga ndetse n’inkomere.

Igisirikare cya Israel, kimaze iminsi kigaba ibitero bya rutura mu Bitaro, kivuga ko abarwanyi ba Hamas, bajya kwihisha mu bikorwa nk’ibi by’ibitaro bagamije kugira ngo kitabarasaho.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ukwizagira says:
    2 years ago

    Imana iyobore urwo rugamba ruhoshwe amahoro!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 11 =

Previous Post

Muri Gare ya Musanze habyutse haduka inkongi y’umuriro

Next Post

U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.