Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
15/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose akurikiranyweho avuga ko ari umunyapolitiki w’Umunyarwanda udashobora gutekereza kugirira nabi Igihugu.

Ingabire Victoire yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga ubwo hasubukurwaga urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo nyuma yuko rusubitswe mu cyumweru gishize kubera inzitizi yari yatanze zijyanye n’umunyamategeko ukomoma kuri Kenya yifuzaga ko azamwuganira.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, uyu Munyapolitiki wari wunganiwe na Me Gatera Gashabana wanigeze kumwunganira mu myaka yatambutse, Ingabire yavuze ko nubwo yemeye kuburana ariko atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urugaga rw’Abavoka cyatumye atunganirwa n’uwo munyamategeko w’umunyamahanga.

Hasomwe kandi ibyaha ashinjwa, birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyo guteza imvururu, icyo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icy’icengezamatwara cyangwa se kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Ingabire Victoire uri gusabirwa gufungwa by’agateganyo, yabajijwe niba aburana yemera ibyaha akekwaho, abihakana yivuye inyuma, avuga ko ari umukristu kandi akaba umunyapolitiki, ndetse n’Umunyarwanda ukunda Igihugu, bityo ko adashobora guhirahira akora ibi byaha.

Uyu munyapolitiki kandi yaboneyeho gutanga indi nzitizi, aho yasabye Urukiko kutakira ikirego ngo kuko cyabayeho habanje kubaho kwivanga mu nshingano k’Urukiko.

Ingabire yatawe muri yombi nyuma yuko bitegetswe n’Urukiko Rukuru rwari rwamuhamagaje mu rubanza ruregwamo abandi bantu icyenda, aho yakunze kugarukwamo cyane mu maburanisha yarwo.

Uyu Munyapolitiki yavuze ko Ubucamanza bwivanze mu nshingano z’Ubushinjacyaha, bukabutegeka kumukurikirana, kandi ko ibyo aregwa bifitanye isano n’urubanza rumaze imyaka ine ruba, kandi ko na we yigeze guhamagazwa akabazwa n’Ubushinjacyaha ariko ko bwabonaga atari ngombwa ko aregwa hamwe na bariya bantu.

Me Gatera Gashabana, Umunyamategeko wunganira uregwa, yavuze ko Urukiko rwakoze ibitari mu nshingano zarwo, aho yifashishije ingingo y’ 106 yo mu itegeko ryerecyeye imiburanishize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko Urukiko rufite ububasha bwo guhamagaza umuntu cyangwa icyitso mu rubanza, rwasanga hari ibimenyetso bimushina rugasaba Ubushinjacyaha gukora iperereza, ariko ko ku mukiliya we Ubushinjacyaha bwahise bumufunga.

Uyu munyamategeko yavuze ko umukiliya we atakagombye kuba afunzwe cyangwa azanwa mu nkiko.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atari Urukiko rwemeje ko uregwa akurikiranwa afunzwe, ahubwo ko biri mu bushishozi n’ububasha bw’Ubushinjacyaha, bugasaba Urukiko gutesha agaciro izi nzitizi.

Nyuma yo kumva impaka z’impande zombi, Urukiko rwanzuye ko iyi nzitizi yatanzwe izasuzumirwa hamwe n’impamvu zitangwa n’Ubushinjacyaha busabira uregwa gukurikiranwa afunze, ubundi ibyemezo ku ngingo zombi bikazatangirwa hamwe, rutegeka ko urubanza rukomeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 11 =

Previous Post

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Next Post

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Related Posts

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

by radiotv10
06/08/2025
0

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko Ibihugu 32 birimo n’u Rwanda; bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bikwiye koroherezwa...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

by radiotv10
06/08/2025
0

Itsinda ry’intumwa z’Ingabo z’Igihugu cya Sri Lanka ziri mu ruzinduko mu Rwanda, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano
MU RWANDA

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

07/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

06/08/2025
U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

06/08/2025
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

What Rwandan students really think about AI in education

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.