Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose akurikiranyweho avuga ko ari umunyapolitiki w’Umunyarwanda udashobora gutekereza kugirira nabi Igihugu.
Ingabire Victoire yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga ubwo hasubukurwaga urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo nyuma yuko rusubitswe mu cyumweru gishize kubera inzitizi yari yatanze zijyanye n’umunyamategeko ukomoma kuri Kenya yifuzaga ko azamwuganira.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, uyu Munyapolitiki wari wunganiwe na Me Gatera Gashabana wanigeze kumwunganira mu myaka yatambutse, Ingabire yavuze ko nubwo yemeye kuburana ariko atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urugaga rw’Abavoka cyatumye atunganirwa n’uwo munyamategeko w’umunyamahanga.
Hasomwe kandi ibyaha ashinjwa, birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyo guteza imvururu, icyo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icy’icengezamatwara cyangwa se kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.
Ingabire Victoire uri gusabirwa gufungwa by’agateganyo, yabajijwe niba aburana yemera ibyaha akekwaho, abihakana yivuye inyuma, avuga ko ari umukristu kandi akaba umunyapolitiki, ndetse n’Umunyarwanda ukunda Igihugu, bityo ko adashobora guhirahira akora ibi byaha.
Uyu munyapolitiki kandi yaboneyeho gutanga indi nzitizi, aho yasabye Urukiko kutakira ikirego ngo kuko cyabayeho habanje kubaho kwivanga mu nshingano k’Urukiko.
Ingabire yatawe muri yombi nyuma yuko bitegetswe n’Urukiko Rukuru rwari rwamuhamagaje mu rubanza ruregwamo abandi bantu icyenda, aho yakunze kugarukwamo cyane mu maburanisha yarwo.
Uyu Munyapolitiki yavuze ko Ubucamanza bwivanze mu nshingano z’Ubushinjacyaha, bukabutegeka kumukurikirana, kandi ko ibyo aregwa bifitanye isano n’urubanza rumaze imyaka ine ruba, kandi ko na we yigeze guhamagazwa akabazwa n’Ubushinjacyaha ariko ko bwabonaga atari ngombwa ko aregwa hamwe na bariya bantu.
Me Gatera Gashabana, Umunyamategeko wunganira uregwa, yavuze ko Urukiko rwakoze ibitari mu nshingano zarwo, aho yifashishije ingingo y’ 106 yo mu itegeko ryerecyeye imiburanishize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko Urukiko rufite ububasha bwo guhamagaza umuntu cyangwa icyitso mu rubanza, rwasanga hari ibimenyetso bimushina rugasaba Ubushinjacyaha gukora iperereza, ariko ko ku mukiliya we Ubushinjacyaha bwahise bumufunga.
Uyu munyamategeko yavuze ko umukiliya we atakagombye kuba afunzwe cyangwa azanwa mu nkiko.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atari Urukiko rwemeje ko uregwa akurikiranwa afunzwe, ahubwo ko biri mu bushishozi n’ububasha bw’Ubushinjacyaha, bugasaba Urukiko gutesha agaciro izi nzitizi.
Nyuma yo kumva impaka z’impande zombi, Urukiko rwanzuye ko iyi nzitizi yatanzwe izasuzumirwa hamwe n’impamvu zitangwa n’Ubushinjacyaha busabira uregwa gukurikiranwa afunze, ubundi ibyemezo ku ngingo zombi bikazatangirwa hamwe, rutegeka ko urubanza rukomeza.
RADIOTV10