Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko umwuga w’ububumbyi bakora wahoze usuzuguritse, ariko ubu bumva ubateye ishema kuko bawukuramo imibereho ukanabafasha kwiteza imbere.
Aba baturage bavuga ko kuba barasugurirwaga gukora uyu mwuga ntibawucikeho, ari uko ari uwa aba sogokuru bawo, bityo ko ntacyashoboraga kuwubacaho
Mukamashyaka Jeannette wo mu Mudugudu Nyarusuku, Akagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo, avuga ko babanje kujya bakora uyu mwuga w’ububumbyi mu buryo bwa gakondo nk’uko ababyeyi babo bawukoraga, ariko ko wagiye uhinduka uko imyaka igenda itambuka.
Ati “Twabonye ko tutagomba gusabiriza ahubwo duhitamo kubumba inkono kuko ikibura ubundi ni igishoro na ho ubonye igishoro ufite mu mutwe wakora.”
Uyu muturage avuga ko iyo byagenze neza, abona amafaranga yo gutunga abana be ndetse bakabaho neza batandavuye, kandi byose babikesha inkono aba yabumbye.
Ati “Uyu mwuga ubasha kumbeshaho sinkubitirwe mu by’abandi, kuko iyo ari inkono makumyabiri cyangwa mirongo itatu mba meze neza.”
Gusa uyu mwuga ugaragazwa nk’uw’agaciro ku bawukora, bavuga ko ukirimo imbogamizi nko kuba badafite ibumba rizima, bagasaba ko hari ibindi byakorwa kugira ngo urusheho gukorwa mu buryo bugezweho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, avuga ko ubuyobozi bushobora gufasha aba babumbyi kuzamura umwuga wabo, ariko ko bakwiye kugaragaza imishinga y’uburyo byakorwamo.
Ati “Niba bashaka gukora ubwo bubumbyi nabagira inama ko bakora umushinga bakawuzana waterwa inkunga umaze gusuzumwa kuko ayo mafaranga tujya tuyabaha iyo bakoze imishinga.”
Uyu Mudugudu wa Nyarusuku utuyemo bamwe muri aba babumbyi uri bugufi na Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura isurwa n’abakerarugendo batari bacye bashobora no kuba bagura bimwe mu bikoresho byakorwa n’aba baturage baramutse bongerewe ubumenyi muri uyu mwuga.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10