Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uko mwuga wabateraga ipfunwe bamwe bakanawubasuzugurira waje kuvamo ubatera ishema

radiotv10by radiotv10
13/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uko mwuga wabateraga ipfunwe bamwe bakanawubasuzugurira waje kuvamo ubatera ishema
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko umwuga w’ububumbyi bakora wahoze usuzuguritse, ariko ubu bumva ubateye ishema kuko bawukuramo imibereho ukanabafasha kwiteza imbere.

Aba baturage bavuga ko kuba barasugurirwaga gukora uyu mwuga ntibawucikeho, ari uko ari uwa aba sogokuru bawo, bityo ko ntacyashoboraga kuwubacaho

Mukamashyaka Jeannette wo mu Mudugudu Nyarusuku, Akagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo, avuga ko babanje kujya bakora uyu mwuga w’ububumbyi mu buryo bwa gakondo nk’uko ababyeyi babo bawukoraga, ariko ko wagiye uhinduka uko imyaka igenda itambuka.

Ati “Twabonye ko tutagomba gusabiriza ahubwo duhitamo kubumba inkono kuko ikibura ubundi ni igishoro na ho ubonye igishoro ufite mu mutwe wakora.”

Uyu muturage avuga ko iyo byagenze neza, abona amafaranga yo gutunga abana be ndetse bakabaho neza batandavuye, kandi byose babikesha inkono aba yabumbye.

Ati “Uyu mwuga ubasha kumbeshaho sinkubitirwe mu by’abandi, kuko iyo ari inkono makumyabiri cyangwa mirongo itatu mba meze neza.”

Gusa uyu mwuga ugaragazwa nk’uw’agaciro ku bawukora, bavuga ko ukirimo imbogamizi nko kuba badafite ibumba rizima, bagasaba ko hari ibindi byakorwa kugira ngo urusheho gukorwa mu buryo bugezweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, avuga ko ubuyobozi bushobora gufasha aba babumbyi kuzamura umwuga wabo, ariko ko bakwiye kugaragaza imishinga y’uburyo byakorwamo.

Ati “Niba bashaka gukora ubwo bubumbyi nabagira inama ko bakora umushinga bakawuzana waterwa inkunga umaze gusuzumwa kuko ayo mafaranga tujya tuyabaha iyo bakoze imishinga.”

Uyu Mudugudu wa Nyarusuku utuyemo bamwe muri aba babumbyi uri bugufi na Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura isurwa n’abakerarugendo batari bacye bashobora no kuba bagura bimwe mu bikoresho byakorwa n’aba baturage baramutse bongerewe ubumenyi muri uyu mwuga.

Jeannette yagaragaje uko akora uyu mwuga we

Banabumba imbabura nziza zigezweho

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 17 =

Previous Post

BREAKING: Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Abakristu bayo bakiriye inkuru iturutse i Roma kwa Papa

Next Post

Gisagara: Abahinzi bari mu rujijo ku mafaranga bacibwa kandi icyo bayakiwe kibasize mu gihombo

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye
FOOTBALL

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Abahinzi bari mu rujijo ku mafaranga bacibwa kandi icyo bayakiwe kibasize mu gihombo

Gisagara: Abahinzi bari mu rujijo ku mafaranga bacibwa kandi icyo bayakiwe kibasize mu gihombo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.