Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo bane bakurikiranyweho gutema ibiti muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bimwe bakabibazamo imbaho ibindi bakabitwikamo amakara, basanganwa imifuka 291 yayo.
Aba bagabo bafatiwe mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gasovu mu Murenge wa Karambi ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024.
Polisi y’u Rwanda yabafatanye imifuka 391 y’amakara n’amatanura 8 yayo bari bagitwitse ndetse n’imbaho 736 bari bamaze kubaza mu biti batemye muri iri shyamba rya Pariki ya Nyungwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ifatwa ry’aba bagabo, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Kagari ka Gasovu.
Yagize ati “Bakimara kuduha amakuru ko hari abantu bigabije ishyamba ryo muri Pariki, hahise hategurwa ibikorwa byo kubafata, Abapolisi bakihagera, hagati mu ishyamba basangamo imbaho 86, imifuka 91 y’amakara n’ahantu hagera ku munani bari bagitwikiye ayandi.”
SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko hahise hakurikiraho gushakisha abigabije iri shyamba rya Pariki y’Igihugu bakaritemamo ibiti, haza gufatwa aba bagabo bane basanzwe mu isantere ya Kagarama, banasanganwa ububiko bw’amakara bwarimo indi mifuka 300 ndetse n’imbaho 650 babajije mu biti batemye muri iryo shyamba.
Bahise bafatwa bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Macuba, ndetse n’ibyo bafatanywe bishyikirizwa uru rwego.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Ingingo ya 59 y’itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ivuga ko, Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
RADIOTV10