Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko Polisi yafashe abari barigabije ishyamba rya Pariki y’Igihugu bakarikoreramo ibyo batemerewe

radiotv10by radiotv10
14/06/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko Polisi yafashe abari barigabije ishyamba rya Pariki y’Igihugu bakarikoreramo ibyo batemerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo bane bakurikiranyweho gutema ibiti muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bimwe bakabibazamo imbaho ibindi bakabitwikamo amakara, basanganwa imifuka 291 yayo.

Aba bagabo bafatiwe mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gasovu mu Murenge wa Karambi ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024.

Polisi y’u Rwanda yabafatanye imifuka 391 y’amakara n’amatanura 8 yayo bari bagitwitse ndetse n’imbaho 736 bari bamaze kubaza mu biti batemye muri iri shyamba rya Pariki ya Nyungwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ifatwa ry’aba bagabo, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Kagari ka Gasovu.

Yagize ati “Bakimara kuduha amakuru ko hari abantu bigabije ishyamba ryo muri Pariki, hahise hategurwa ibikorwa byo kubafata, Abapolisi bakihagera, hagati mu ishyamba basangamo imbaho 86, imifuka 91 y’amakara n’ahantu hagera ku munani bari bagitwikiye ayandi.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko hahise hakurikiraho gushakisha abigabije iri shyamba rya Pariki y’Igihugu bakaritemamo ibiti, haza gufatwa aba bagabo bane basanzwe mu isantere ya Kagarama, banasanganwa ububiko bw’amakara bwarimo indi mifuka 300 ndetse n’imbaho 650 babajije mu biti batemye muri iryo shyamba.

Bahise bafatwa bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Macuba, ndetse n’ibyo bafatanywe bishyikirizwa uru rwego.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Ingingo ya 59 y’itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ivuga ko, Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − two =

Previous Post

Iby’Umupolisi warasiye Umucamanza mu Rukiko ku mpamvu idasanzwe byarangiye nabi

Next Post

Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda isomo bakwiye gukura mu kwemera Imana

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda isomo bakwiye gukura mu kwemera Imana

Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda isomo bakwiye gukura mu kwemera Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.