• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko Polisi yafashe uwari utwaye amasashe bihumbi 80 uwo bari kumwe akabura

radiotv10by radiotv10
29/02/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko Polisi yafashe uwari utwaye amasashe bihumbi 80 uwo bari kumwe akabura
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, atwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru n’abaturage baturiye umupaka wa Cyanika.

Uyu musore yafashwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Gasenyi mu Kagari ka Buramba, ubwo yerecyezaga mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko mu rukerera rwo kuri uwo munsi [ku wa Kabiri] Polisi yahawe amakuru n’abaturage baturiye Umupaka wa Cyanika ko hari abantu babiri bapakiye imifuka ine y’amasashe.

Ati “Ahagana ku isaha ya saa Moya, abapolisi baje gufatira mu Kagari ka Buramba, umusore wari uyatwaye kuri moto nyuma y’uko mugenzi we bari kumwe yahise atoroka akimara kubona inzego z’umutekano, hakaba hakomeje ibikorwa byo kumushakisha.”

Nyuma yo gufatwa, uyu musore yavuze ko bari bagiye kugurishiriza ayo masashe mu Mujyi wa Musanze, gusa avuga ko atari aye, ahubwo ko ari ikiraka yari yahawe n’uwo watoroyse wari wamwizeje kumuhemba ibihumbi 10 Frw nayagezayo, ariko avuga ko atazi imyirondoro.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

M23 yashyize hanze amakuru arambuye y’ibitemewe bikorwa na MONUSCO ku rugamba

Next Post

Hamenyekanye abakekwaho kwica umuraperi w’ikirangirire nyuma y’umwaka apfuye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hamenyekanye abakekwaho kwica umuraperi w’ikirangirire nyuma y’umwaka apfuye

Hamenyekanye abakekwaho kwica umuraperi w’ikirangirire nyuma y’umwaka apfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.