Thursday, October 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko u Rwanda rwiteguye kujya kugaragariza Isi uburyo rwubahiriza Uburenganzira bwa Muntu

radiotv10by radiotv10
01/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko u Rwanda rwiteguye kujya kugaragariza Isi uburyo rwubahiriza Uburenganzira bwa Muntu
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, aratangaza ko mu myanzuro iki Gihugu cyemeye gushyira mu bikorwa ku bijyanye n’isuzuma ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, cyayubahirije ku kigero cya 97% kandi ko cyiteguye kujya kubigaragariza Umuryango w’Abibumbye.

Ni Raporo ya kane u Rwanda rugiye gutanga ku isuzuma mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yakozwe hagendewe ku myanzuro rwahawe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu.

Nyuma ya buri myaka ine n’igice Ibihugu bigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu birimo n’u Rwanda bikorerwa isuzuma ngarukagihe ry’uburyo byubahiriza uburenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review).

iyo iri suzuma rimaze gukorwa ibihugu bihabwa imyanzuro yo gushyira mu bikorwa hagamijwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Mu mwaka wa 2021 mu igenzura ryakorerwe u Rwanda, rwahawe ibyifuzo 260 byo gushyira mu bikorwa, ariko rwemera kuzakoramo 160 birimo ibyerekeranye n’amategeko ndetse na za politike zigomba gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko ibyo u Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa rwabikoze ku kigero cya 97%.

Yagize ati “Ibyinshi twabashije kubigeraho, navuga nko mu ihame ry’uburezi hongerewe amashuri menshi kugira ngo abana bose benshi bashobore kugira uburenganzira bwo kwiga ibyo byagezweho. Hari ibyerekeye abafite ubumuga, habashije kuboneka inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, amafaranga ahabwa abageze mu zabukuru (inkunga y’ingoboka) batagishoboye gukora, na yo yarongerewe ndetse n’ibindi byinshi byagiye bikorwa.”

Akomeza avuga ko ibikorwa bitaba bigamije kwerekana raporo, ahubwo ko n’ubundi biba muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Ibi byose ntabwo tubikorera ko tugiye kujya mu igenzura, biri ngamba zacu nk’Igihugu, biri mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu byose tubikora kuko ari gahunda y’Igihugu.”

Isuzuma u Rwanda rwaryitabiriye bwa mbere muri 2011 rirangira rwemeye imyanzuro 67, rusubirayo mu 2015 rugaragaza uko rwashyize mu bikorwa iya mbere, runahabwa imyanzuro 50, ni mu gihe iyo rwahawe mu kwezi kwa mbere 2021 ruzajya kugaragaza uko rwayishyize mu bikorwa ku itariki 21 Mutarama umwaka utaha wa 2026 i Genève mu Busuwisi.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Intumwa z’u Rwanda na DRCongo zongeye guhurira muri America

Next Post

Dore uko umunyamahirwe mu Rwanda yegukanye 4.300.000Frw akoresheje 1.000Frw

Related Posts

How to restart your life when you feel left behind

How to restart your life when you feel left behind

by radiotv10
02/10/2025
0

Feeling like everyone else is moving ahead while you’re stuck can be painful and frustrating. Maybe your friends are getting...

Dore amakosa agiye gushyirirwaho ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku bashoferi mu Rwanda

Dore amakosa agiye gushyirirwaho ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku bashoferi mu Rwanda

by radiotv10
01/10/2025
0

Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda riri kuvugururwa, rirateganya ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku batwara ibinyabiziga, ku makosa 10 aremereye, arimo...

Dore uko umunyamahirwe mu Rwanda yegukanye 4.300.000Frw akoresheje 1.000Frw

Dore uko umunyamahirwe mu Rwanda yegukanye 4.300.000Frw akoresheje 1.000Frw

by radiotv10
01/10/2025
0

Umunyamahirwe ari mu byishimo nyuma yo gutsindira arenga miliyoni enye mu mikino y’amahirwe hamwe na FORTEBET, nyuma yo gutega ku...

Intumwa z’u Rwanda na DRCongo zongeye guhurira muri America

Intumwa z’u Rwanda na DRCongo zongeye guhurira muri America

by radiotv10
01/10/2025
0

Itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda n’iry’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu biganiro bya...

Bavuga ko abantu bataramenyekana bagiye kubateza ubukene nyamara bariyushye akuya

Bavuga ko abantu bataramenyekana bagiye kubateza ubukene nyamara bariyushye akuya

by radiotv10
01/10/2025
0

Abafite imirima mu cyanya gihuriweho gihingwamo imbuto mu Mirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza n’igice gito cy’Akarere...

IZIHERUKA

How to restart your life when you feel left behind
MU RWANDA

How to restart your life when you feel left behind

by radiotv10
02/10/2025
0

Ubutumwa bw’umuhanzi ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushimangira ko ntacyo yahaburiye

Ubutumwa bw’umuhanzi ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushimangira ko ntacyo yahaburiye

01/10/2025
Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

01/10/2025
Uwakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi usigaye aba hanze y’u Rwanda yabatijwe mu mazi menshi

Uwakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi usigaye aba hanze y’u Rwanda yabatijwe mu mazi menshi

01/10/2025
Dore amakosa agiye gushyirirwaho ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku bashoferi mu Rwanda

Dore amakosa agiye gushyirirwaho ibihano by’inyongera byo gukurwaho amanota ku bashoferi mu Rwanda

01/10/2025
APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

01/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore uko umunyamahirwe mu Rwanda yegukanye 4.300.000Frw akoresheje 1.000Frw

Dore uko umunyamahirwe mu Rwanda yegukanye 4.300.000Frw akoresheje 1.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How to restart your life when you feel left behind

Ubutumwa bw’umuhanzi ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushimangira ko ntacyo yahaburiye

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.