Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza ku mugabo w’imyaka 44 wo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ukekwaho gufata ku ngufu mu bihe bitandukanye umukobwa we ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, waje kujya abiciramo amarenga nyina amwereka ibyo se yamukoreye.
Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Kanyinza mu Kagari ka Rwasare mu Murenge wa Mushishiro, avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi muri operasiyo yakozwe n’inzego zirimo iz’umutekano, iz’iperereza ndetse n’iz’ibanze mu ijoro ahagana saa yine.
Uyu mugabo wahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akaba acumbikiwe kuri Sitayo ya Mushishiro, akekwaho kuba yaragiye afata ku ngufu umukobwa we w’imyaka 24 y’amavuko, usanzwe afite ubumuga.
Amakuru ava muri aka gace, avuga ko uyu mugabo yahengeraga umugore we ndetse n’umwe mu bana babo bagiye, ubundi agahita akorera ibi bya mfura mbi umukobwa wabo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ubwo babaga bamusize mu rugo.
Nyuma y’uko uyu mugabo atawe muri yombi, amakuru avuga ko umugore we ndetse n’uyu mukobwa bikekwa ko yasambanywaga na se, bazindukiye kuri RIB kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.
Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave wabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko hakozwe operasiyo yo kumufata nyuma yo kwakira amakuru.
Uyu muyobozi avuga ko umubyeyi w’uyu mukobwa bikekwa ko yasambanyijwe na se, ndetse n’abaturanyi be, bahamiriza ubuyobozi ko iki cyaha cyabaye. Ati “dutegereje ibiva mu iperereza RIB igiye gukora.”
RADIOTV10