Shah Rukh Khan ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye kandi bakunzwe cyane ku isi. Uyu mukinnyi wa filime ukomoka mu Buhinde, wavukiye i New Delhi ku wa 2 Ugushyingo 1965, azwi cyane ku izina rya “King Khan” kubera uruhare yagize mu guteza imbere sinema y’Ubuhinde, izwi nka Bollywood.
Shah Rukh Khan yatangiye urugendo rwe mu mwuga w’imyidagaduro akina muri televiziyo, mbere yo kwerekeza muri sinema mu ntangiriro za za 1990. Mu myaka isaga 30 amaze akora uyu mwuga, yakinnye muri filime zitandukanye zirimo iz’urukundo, ibikorwa by’intambara, izivuga ku buzima busanzwe n’izindi zigaragaza impano ye mu gukina.
Mu zo yakinnye zamuhesheje kwamamara harimo Deewana (1992), Baazigar (1993), Darr (1993), Dilwale Dulhania Le Jayenge (1995), Dil To Pagal Hai (1997), Kuch Kuch Hota Hai (1998), Devdas (2002), Veer-Zaara (2004), Chak De! India (2007), My Name Is Khan (2010), Chennai Express (2013), Pathaan (2023) na Jawan (2023).
Nubwo uyu munsi ari umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, mu ntangiriro z’umwuga we hari amahitamo yakoze agaragaza ko yari afite intego isobanutse: ntiyashakaga gusa kuba umukinnyi mwiza, yashakaga kuba icyamamare.
Mu kiganiro cyatambutse kuri SCREEN Spotlight, umuyobozi wa filime Aanand Mahendroo yagarutse ku mateka y’imikoranire ye na Shah Rukh Khan, agaragaza ko uyu mukinnyi yari asanzwe azi neza icyo ashaka kugeraho mu mwuga we.
Mahendroo yavuze ko mu bihe bya mbere Shah Rukh Khan yari yarahawe amahirwe yo gukina muri filime, ariko akagaragaza ko atari ashishikajwe no gukina filime zishingiye cyane ku bitekerezo byimbitse.
Nk’uko Mahendroo yabisobanuye, Shah Rukh Khan yari yarabwiye umuyobozi wa filime Basu Bhattacharya ati: “Sinshishikajwe no gukina filime z’abanyabwenge. Ndashaka kuba icyamamare.”
Aya magambo agaragaza uburyo Shah Rukh Khan yari ashyize imbere kugera ku rwego rwo kuba izina rikomeye muri sinema, aho guhitamo gusa filime zishobora kugaragaza ubuhanga bwe mu gukina.
Nkuko bitanganzwa na The Indian Express Mahendroo yanagarutse ku buryo Shah Rukh Khan yigeze kwemera gukina muri filime y’uruhererekane ya televiziyo yitwaga Indradhanush, yakozwe mu 1989, ariko nyuma akivana muri uwo mushinga.
Icyo gihe yari anafite amahirwe yo gukorana na Ketan Mehta muri filime Oh Darling! Yeh Hai India, ariko urugendo rwe muri sinema rwaje gukomeza mu yindi nzira.
Nubwo Indradhanush yari imwe mu mishinga yamuhaye amahirwe yo kugaragara kuri televiziyo, filime Deewana yasohotse mu 1992 ni yo yamubereye intambwe ikomeye mu kumenyekana muri sinema y’Ubuhinde.
Nyuma yaho, yakomeje kugaragara muri filime zitandukanye, zirimo Baazigar na Darr zasohotse mu 1993. Izo filime zamufashije kwigaragaza nk’umukinnyi ushobora gukina inshingano zitandukanye, atagarukira gusa ku nkuru z’urukundo.
Filime zamugize icyamamare
Mu 1995, Shah Rukh Khan yakinnye muri Dilwale Dulhania Le Jayenge, filime y’urukundo yabaye imwe mu zikunzwe cyane muri sinema ya Bollywood. Yakinnye kandi muri Dil To Pagal Hai (1997), Kuch Kuch Hota Hai (1998) na Mohabbatein (2000).
Mu 2002, yagaragaye muri Devdas, filime yamuhesheje ishimwe rikomeye kubera uburyo yagaragaje ubuzima bw’umuntu uri mu rukundo n’agahinda. Yakinnye kandi muri Swades (2004), Veer-Zaara (2004) na Chak De! India (2007).
Muri My Name Is Khan (2010), yagaragaje indi sura y’ubuhanga bwe mu gukina, mu nkuru y’umugabo uhangana n’ibibazo by’ivangura n’imyumvire y’abantu.
Mu myaka ya vuba, yongeye kugaragaza imbaraga muri sinema binyuze muri Pathaan na Jawan, zombi zasohotse mu 2023, zikaba zarakunzwe cyane mu bafana ba sinema y’Ubuhinde.
Umubano we n’abakoranye na we
Aanand Mahendroo yanavuze ku mibanire ye na Shah Rukh Khan, agaragaza ko yari azi uyu mukinnyi kuva mu bihe bya mbere by’urugendo rwe muri sinema.
Yagarutse kandi ku myitwarire ye mu gihe cyo gufata amashusho ya Pardes (1997), agaragaza ko Shah Rukh Khan yari afite umwihariko mu buryo yakoranaga n’abandi bari muri uyu mwuga.
Ibi bigaragaza ko urugendo rwa Shah Rukh Khan rutubakiye gusa ku kuba yaragize amahirwe yo gukina muri filime zikomeye, ahubwo rwanashingiye ku ntego yari afite, amahitamo yakoze n’uburyo yakomeje gushaka amahirwe mu mwuga.
Uyu munsi, Shah Rukh Khan abarirwa mu bakinnyi ba filime b’Abahinde bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Inkuru y’uko yigeze kwanga gukina filime yise iz’abanyabwenge, kuko yashakaga kuba icyamamare, yongera kwibutsa abantu ko inyuma y’amazina akomeye mu myidagaduro haba hari amahitamo n’intego bigira uruhare mu kubaka umwuga.
Jean de la Croix KUBWAYO
RADIOTV10