Umusore w’imyaka 18 ukora akazi k’ubushumba mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itanu (5), yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.
Uyu musore ubu akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwanamaze gushyikiriza Urukiko Dosiye ikubiyemo ikirego cye.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko icyaha kiregwa uyu musore cyabaye tariki 23 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Ndago mu Kagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu musore, yemeye icyaha, ndetse anasobanura uko yagikoze, n’icyabimuteye.
Ubushinjacyaha buti “uregwa asobanura ko uwo umwana yamusanze mu rugo arimo kubanga umupira wo gukina amwemerera ko ari buwumutize maze bajyana mu cyumba yararagamo aramusambanya bafatwa na se w’umwana warimo amushaka yumva arira. Avuga ko yabitewe n’ubusinzi; abisabira imbabazi.”
Icyaha cyo gusambanya umwana gikurikiranywe kuri uyu musore, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10