Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ukraine: Indege yarimo abayobozi bakuru yakoze impanuka irasandara ihitana abarimo Minisitiri

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ukraine: Indege yarimo abayobozi bakuru yakoze impanuka irasandara ihitana abarimo Minisitiri
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yasandariye hafi y’irerero ry’abana muri Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine, yahitanye abantu 16 barimo abayobozi mu nzego nkuru, nka Minisitiri w’Umutekano wari uri muri iyi ndege.

Mu bantu bahitanywe n’iyi ndege kandi harimo abana batatu bari hasi aho iyi ndege yasandariye, mu gihe abantu bagera muri 30 barimo abana 12 bo bajyanywe mu bitaro kubera iyi mpantuka yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuyobozi muri Perezidansi ya Ukraine, Kyrylo Tymoshenko yatangaje ko mu baguye muri iyi mpanuka harimo Minisitiri w’Umutekano, Denis Monastyrsky, umwungiriza we Yevheniy Yenin ndetse n’Umunyamabanga wa Leta Yuriy Lubkovychis n’umujyanama muri Minisiteri Anton Geraschenko.

Abantu icyenda bahitanywe n’iyi mpanuka, bari mu ndege barimo abayobozi bakuru batandatu ndetse n’abakozi batatu b’iyi ndege yari ibatwaye, mu gihe abandi barindwi bari ku butaka aho iyi ndege yaguye ikabivugana.

Urwego rushinzwe ubutasi muri Ukraine, rwahise rutangira iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka y’indege.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko iyi mpanuka ibabaje cyane kuba itwaye aba bayobozi bakomeye mu Gihugu, asaba uru rwego rushinzwe iperereza kugaragaza icyayiteye mu buryo bwihuse.

Mu butumwa bwe, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Minisitiri w’Umutekano “yari umuntu ukunda Igihugu. Aruhukire mu magoro, kandi n’abandi bose baburiye ubuzima muri iyi mpantuka baruhukire mu mahoro.”

Ahabereye iyi mpanuka hahise haba inkongi y’umuriro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 9 =

Previous Post

Kigali: Impungenge ni zose ku bavuga ko abana babo batwawe n’ubuyobozi mu gicuku

Next Post

Bahuye n’uruva gusenya: Ibyari ugutara amakuru byavuyemo gushwekura

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bahuye n’uruva gusenya: Ibyari ugutara amakuru byavuyemo gushwekura

Bahuye n’uruva gusenya: Ibyari ugutara amakuru byavuyemo gushwekura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.