Murekezi Suedi ukomoka mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America, wari umaze igihe afunzwe n’u Burusiya, yarekuwe n’iki Gihugu mu mugambi wa Politiki wo guhererekanya imfungwa hagati y’iki Gihugu na Ukraine bimaze iminsi bihanganye.
Inkuru y’ifungwa rya Suedi Murekezi w’imyaka 35, ryavuzwe muri Nyakanga (07) uyu mwaka, aho byavugwaga ko yafashwe muri Kamena (06) mu Mujyi wa Kherson wari uri mu maboko y’abashyigikiye u Burusiya.
Uyu mugabo wavukiye mu Rwanda, ari mu mfungwa z’abarwanyi 64 zirimo abasirikare bane n’abandi barwanyi bane u Burusiya bwashyikirije Ukraine mu mugambi w’ibi Bihugu wo guhererekanya imfungwa.
Umuyobozi mukuru w’Ibiro bya Perezidansi ya Ukraine, Andriy Yermak mu butumwa yatangaje kuri Twitter, yashimiye iyi nkuru nziza yo kuba u Burusiya bwarekuye aba barwanyi.
Andriy Yermak yavuze ko mu barekuwe harimo Umunyamerika Suedi Murekezi. Ati “Kandi twafashije mu gufasha umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za America Suedi Murekezi gufungurwa.”
Uyu mugabo uvuka mu Rwanda wanabaye mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko aho yari afungiye yigeze kumara igihe akorerwa ibabazamubiri mu inzu yari afungiyemo yubatse mu butaka hasi.
U Burusiya bwari bwamufashe bumushinja kuba ari intasi y’ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za America CIA.
RADIOTV10