Sunday, December 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

radiotv10by radiotv10
28/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah ngo ishyire ibintu ku murongo ndetse inategure amatora mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.

Igitekerezo cyo gusesa izi nzego zose cyaje nyuma yo kutumvikana ndetse bigakurura umwuka mubi hagati y’inzego ebyiri zari ziyoboye iyi kipe ari zo; Inama y’Ubutegetsi yari iyobowe na Paul Muvunyi ndetse na Comité Nyobozi yari iyobowe na Thadée Twagirayezu.

Nyuma y’ubu bwumvikane buke, RGB yatumije izi nzego zombi mu nama yanitabiriwe na Minisiteri ya Siporo, inzego z’igihugu z’iperereza ndetse n’inzego z’umutekano hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cya Rayon Sports, hanzurwa ko hashyirwaho Comité y’inzibacyuho igomba gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, igatunganya amategeko shingiro y’umuryango wa Rayon Sports ndetse ikanategura amatora azaba mu mpera z’ukwezi kwa kabiri.

UBUZIMA BW’IKIPE NTA CYAHINDUTSE

Benshi mu bakurikiranira hafi ikipe ya Rayon Sports bemeza ko ikibazo gikomeye ihura na cyo ari amikoro bitewe n’uko nta hantu ikura hahoraho kandi igashora menshi kuko ari ikipe ihora ihatanira ibikombe.
Rayon Sports igira amakipe abiri, ay’Abagabo n’ay’Abagore, aho usanga ku kwezi biyisaba miliyoni 44 z’imishahara gusa. Aya mafaranga aba agomba kwiyongera bitewe n’ibindi bikorwa bikenerwa birimo nko gutwara abakinnyi bajya ndetse bava mu myitozo buri munsi, kujya no kuva ku mikino, gukorera aho abakinnyi bitegura imikino, uduhimbazamusyi mu gihe ikipe yatsinze n’ibindi.

Mu gihe ibi byose biba, Rayon Sports ihora yizeye ko amafaranga azira igihe buri kwezi ari miliyoni 22 ziva muri Skol nk’umufatanyabikorwa wayo mukuru. Andi mafaranga bashobora kubona, na bwo adahoraho, ava mu Karere ka Nyanza bitewe n’ubukangurambaga iyi kipe igiye gufasha akarere, andi akava ku bibuga ku mikino ikipe yakiriye.

Mu kwezi amaze mu nshingano, Murenzi aheruka guhemba umushahara w’ukwa 11, ariko na bwo hahembwe abakinnyi gusa mu makipe yombi; abakozi na staff baracyategereje.

UMUSARURO MU KIBUGA BISA NK’AHO NTA GIHINDUKA

Kuva tariki 25 Ugushyingo Murenzi Abdallah afata inshingano zo kuyobora inzibacyuho, Rayon Sports imaze gukina imikino itanu ya shampiyona aho yatsinze ibiri, inganya ibiri itsindwa umwe.

Iyo mikino ni: Gicumbi FC 1-1 Rayon Sports, Rayon Sports 2-0 Musanze, Bugesera 2-1 Rayon Sports, Gorilla FC 1-2 Rayon Sports, Rayon Sports 1-1 Etincelles FC, uyu ukaba wari n’umukino wa mbere w’umutoza mushya w’Umufaransa Bruno Ferry.

Uyu musaruro wa Abdallah mu mikino itanu ya shampiyona usa nk’aho udatandukanye n’uwa Thadée Twagirayezu mu gihe yayoboraga iyi kipe aho mu mikino umunani yatsinzemo ine, atsindwa itatu anganya umwe.
Kiyovu 0-2 Rayon, Rayon 0-1 Police, Gasogi 2-2 Rayon, Rayon 3-1 Rutsiro, Rayon 1-0 Amagaju, Marines 0-1 Rayon, APR 3-0 Rayon, AS Kigali 1-0 Rayon.

Iyo utereye akajisho ku rutonde rwa shampiyona, Rayon Sports igaragara ku mwanya wa karindwi n’amanota 21 mu mikino 13 imaze gukina.

RAYON SPORTS IRI KU ISOKO RY’ABAKINNYI

Nyuma yo gukemura ikibazo bari bafitanye na rutahizamu w’Umunya-Guinée-Bissau Adulai Jalo wari warabareze muri FIFA kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, ndetse bakanishyura uwari umutoza wabo Afahmia Lotfi basheshe amasezerano kubera umusaruro muke, Rayon Sports iheruka gusinyisha Faustin Likau Kitoko Pizarro, umukinnyi wo hagati ukomoka muri DRC wakinaga i Burundi muri Flambeau du Centre.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ntibwahwemye kuvuga ko bwifuza abandi bakinnyi bo kongera imbaraga mu ikipe, cyane ko umuvugizi w’ikipe, Gakwaya Olivier, aheruka gutangaza ko ikipe basanze iciriritse.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 6 =

Previous Post

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Related Posts

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
28/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IZIHERUKA

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?
FOOTBALL

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

28/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.