Umuvangamiziki Alex Nderi wamamaye nka Dj Lithium wari ufite izina rikomeye mu kuvanga imiziki muri Kenya, yapfuye nyuma yo kwiyahurira muri studio za Radio Capital FM ikomeye muri iki Gihugu.
Uyu mu-Dj wakoraga kuri iyi radio ya Capital FM, yitabye Imana mu ijoro ryacyeye nyuma yo kwiyahura akoresheje uburozi agahita ajyanwa mu bitaro by’i Nairobi ariko ku bw’ibyago aza gushiramo umwuka.
Dj Alex wari ufite abakunzi benshi kubera ubuhanga bwe mu kuvangavanga imiziki, yabanje gusiba imbuga nkoranyambaga ze zose mbere yo kunywa ubwo burozi bwamuhitanye.
Abatabaye bakamujyana kwa muganga, bamusanze amerewe nabi muri studio za Radio Capital FM yakoragaho.
Muri studio za Radio yari arimo bahasanze ubwo burozi bikekwa ko ari bwo yanyoye yiyambura ubuzima.
Ibitaro yapfiriyeho kandi na byo byemeje ko yazize uburozi yanyoye nyuma y’isuzuma ryakorewe umurambo w’uyu muvangamiziki.
Polisi yo muri iki Gihugu na yo yatangaje ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’uru rupfu rwa Dj Alex.
Bamwe mu nshuti za hafiz a Dj Alex bavuga ko yari ufite ubuhanga budasanzwe muri uyu mwuga we ndetse byanatumaga benshi bawukunda.
Bavuga ko ashobora kuba yiyambuye ubuzima kubera ibibazo byo mu muryango we kuko ntakibazo na gito ngo yari afite mu kazi ke.
Inshuti za Dj Alex upfuye ku myaka 34 y’amavuko, zitangaza ko yakundaga guhisha ubuzima bwe bwite ku buryo nta muntu wari uzi niba yarigeze gushaka umugore cyangwa atarabyigeze.
RADIOTV10