Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuganirwaho hanagaragazwa uko uhagaze

radiotv10by radiotv10
06/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuganirwaho hanagaragazwa uko uhagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda; zahuye mu nama iri kubera mu Karere ka Nyagatare, kugira ngo ziganire icyatuma imigenderanire n’umubano by’Ibihugu byombi, birushaho gutera imbere, hagaragazwa ko ubucuti bw’ibi Bihugu budashingiye ku kuba bituranye gusa.

Iyi nama ya kabiri ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka ku mpande zombi, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, aho intumwa z’Ibihugu byombi, zahuye ngo zirebere hamwe uko Ibihugu byombi byarushaho gukorana mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati yabyo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka, wafunguye ku mugaragaro iyi nama, yavuze ko guhura kw’intumwa z’Ibihugu byombi, ari ingingo yagutse kuko ibi Bihugu bifite byinshi bisangiye.

Yagize ati “Ibihugu byacu, bisangiye ibirenze kuba ari ibituranyi, dusangiye amateka akomeye, umuco ndetse n’ubukungu.”

Clementine Mukeka yakomeje avuga ko muri byinshi u Rwanda na Uganda basangiye, harimo n’imbogamizi, “by’umwihariko ibijyanye n’umutekano n’amahoro by’abaturage bacu.”

Ati “Ku bw’ibyo rero, mu gukorera hamwe, mu gusangizanya amakuru ndetse no guhuza imbaraga, dushobora kubaka umwuka mwiza n’ahantu hatekanye ku baturage bacu ndetse tukanukaba iterambere rirambye ryambukiranya imipaka.”

Yavuze kandi ko iyi nama ari n’umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu mubano n’imikoranire y’Ibihugu byombi, ndetse no kurebera hamwe ibikwiye gushyirwamo imbaraga.

Ambasaderi Julius Kivuna, uyobora ishami rishinzwe amahoro n’Umutekano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, yavuze ko mbere na mbere ashima imiyoborere y’Ibihugu byombi, ihora ishyize imbere icyatuma umubano wabyo urushaho kumera neza.

Yavuze ko yizeye ko iyi nama ya kabiri, iza kuba umuyobora wo gushakira umuti imbogamizi n’ibibazo bikiri mu migenderanire ku mipaka ihuza Ibihugu byombi.

Ati “Mu gihe duhuye uyu munsi, ni n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba intambwe yatewe mu nzego zitandukanye yaba mu rwego rw’abinjira n’abasohoka, mu buzima, umutekano, ubucuruzi n’isoreshwa ndetse no kugaragaza imbibi z’imipaka yacu.”

Ambasaderi Julius Kivuna yavuze ko umubano wa Uganda n’u Rwanda, ukomeje guhagarara bwuma, bityo ko iyi nama ikwiye kuba umwanya wo kurebera hamwe icyakuraho imbogamizi zigihari, ndetse n’icyakorwa kugira ngo imikoranire irushaho kuba myiza.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET, Clementine Mukeka yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda urenze kuba ari Ibituranyi

Ambasaderi Julius Kivuna yashimiye Imiyoborere y’Ibihugu byombi
Ni inama yanitabiriwe n’inzego z’Umutekano ku mpande zomb. Uyu ni Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fourteen =

Previous Post

Nyanza: Ikiyaga gihangano cyabazaniye ibibazo none n’ibyo bizejwe byakurikiwe n’igihirahiro

Next Post

U Rwanda rwasubije abagereranya kurwoherezamo abimukira nk’igihano

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwasubije abagereranya kurwoherezamo abimukira nk’igihano

U Rwanda rwasubije abagereranya kurwoherezamo abimukira nk’igihano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.