Wednesday, August 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umubare w’abahitanywe n’umwuzure muri Pakistan watumbagiye

radiotv10by radiotv10
20/08/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umubare w’abahitanywe n’umwuzure muri Pakistan watumbagiye
Share on FacebookShare on Twitter

Imirimo yo gutabara irakomeje muri Pakistan nyuma y’umwuzure ukomeye watewe n’imvura nyinshi yaguye kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho kugeza hamaze kumenyekana abantu hafi 400, bahitanywe n’ibi biza.

Iyi mvura nyinshi yaguye n’ubu igikomeje, yateje umwuzure ukomeye  n’inkangu byibasiye cyane agace k’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu, aho inzu nyinshi zasenyutse ndetse bigatuma abaturage bisanga bari mu bisigazwa by’inzu zasenyutse.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki19 kanama, abayobozi bo mu Karere ka Buner muri Khyber Pakhtunkhwa bavuze ko nibura abantu basaga 150 baburiwe irengero, mu gihe ibikorwa byo kubashakisha no gutabara abari mu kaga na byo bigikomeje.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera, mu gihe imvura na yo idahagarara ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikigoranye cyane cyane ku baturage bo mu bice byashegeshwe n’ibi biza.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, abinyujije kuri X yavuze ko yababajwe cyane n’ababuriye ubuzima bwabo muri ibi biza ndetse avuga ko uyu Muryango ayoboye witeguye gutanga ubufasha.

Yagize ati “Nababajwe cyane n’icyorezo cy’umwuzure giherutse guhitana ubuzima bw’abantu mu Buhinde na Pakistani, Ndatanga ubutumwa bw’ihumure n’ubwo kwifatanya n’imiryango yabuze ababo, kandi mpagararanye n’abahuye n’ingaruka z’iki kiza. Umuryango w’Abibumbye witeguye gutanga ubufasha bwose bukenewe.”

Abaturage bo mu Karere ka Buner kibasiwe cyane bashinje inzego z’ibanze kudatanga amakuru ku gihe ndetse n’impuruza kugira ngo bimurwe hakiri kare kubw’umutekano wabo, ni mugihe kandi  abakuru b’Imidugudu na bo bavuze ko nta butumwa bwo kuburira abaturage bwigeze butangazwa hakoreshejwe indangururamajwi cyangwa kubunyuza mu insengero, nk’uburyo busanzwe bukoreshwa  mu gutanga impuruza mu bice by’icyaro.

Gusa ku ruhande rw’abayobozi na bo bavuze ko batabimenye kuko igicu cy’imvura cyaturitse bitunguranye ku buryo bitashobokaga gutanga ubwo butumwa bw’impuruza.

Kuva muri kamena uyu mwaka Imvura y’umusenyi irenze ku kigero gisanzwe ku yagwaga yateje imyuzure kuri ubu imaze guhitana abantu barenga 700 hirya no hino muri Pakistan.

Ihindagurika ry’ibihe (climate change) ni kimwe mu byatumye iyi mvura nyinshi irushaho gukaza ubukana, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa World Weather Attribution bwasohotse ku ya 06 Kanama.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − five =

Previous Post

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

Next Post

MTN Rwanda, in Partnership with Yellow, Launches Affordable Smartphone Financing Program Tunga Taci na MTN Starting from as Low as Rwf 16,000

Related Posts

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

by radiotv10
20/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye, rukomeje gukoresha intwaro za rutura zirimo...

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

by radiotv10
20/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’Ibihugu by’i Burayi ntibumva kimwe ingingo yo gutegeka u Burusiya guhagarika intambara muri Ukraine nk’uburyo...

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

Igisirikare cya Somalia kirigamba akazi gakomeye cyakoze mu guhashya ibyihebe bya Al Shabab

by radiotv10
19/08/2025
0

Inzego z’umutekano muri Somalia zatangaje ko igitero simusiga cyagabwe ku birindiro bya Al Shabab, cyasize gihitanye benshi mu barwanyi b’uyu...

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

Umujenerali ufite amateka mu ishyaka riyoboye u Burundi byamenyekanye ko afunze n’icyo azira

by radiotv10
19/08/2025
0

General Jean Bosco Ndayikengurukiye uri mu bagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, afuniye muri Gereza...

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
19/08/2025
0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga muri Kenya yatanze ibisobanuro ku itegeko rya Perezida William Ruto aherutse kwemeza, rigena Uhagarariye Igihugu cye (Consul-General)...

IZIHERUKA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira
MU RWANDA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

by radiotv10
20/08/2025
0

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

20/08/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

20/08/2025
Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

20/08/2025
Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

Bwa mbere abarangije ayisumbuye mu Rwanda bagiye kumenya amanota mbere yuko amashuri atangira

20/08/2025
Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

Hatangajwe ibigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwiteguye gukaza imirwano buhanganyemo na AFC/M23

20/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda, in Partnership with Yellow, Launches Affordable Smartphone Financing Program Tunga Taci na MTN Starting from as Low as Rwf 16,000

MTN Rwanda, in Partnership with Yellow, Launches Affordable Smartphone Financing Program Tunga Taci na MTN Starting from as Low as Rwf 16,000

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.