Imirimo yo gutabara irakomeje muri Pakistan nyuma y’umwuzure ukomeye watewe n’imvura nyinshi yaguye kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho kugeza hamaze kumenyekana abantu hafi 400, bahitanywe n’ibi biza.
Iyi mvura nyinshi yaguye n’ubu igikomeje, yateje umwuzure ukomeye n’inkangu byibasiye cyane agace k’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu, aho inzu nyinshi zasenyutse ndetse bigatuma abaturage bisanga bari mu bisigazwa by’inzu zasenyutse.
Kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki19 kanama, abayobozi bo mu Karere ka Buner muri Khyber Pakhtunkhwa bavuze ko nibura abantu basaga 150 baburiwe irengero, mu gihe ibikorwa byo kubashakisha no gutabara abari mu kaga na byo bigikomeje.
Abashinzwe ubutabazi bavuga ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera, mu gihe imvura na yo idahagarara ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikigoranye cyane cyane ku baturage bo mu bice byashegeshwe n’ibi biza.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, abinyujije kuri X yavuze ko yababajwe cyane n’ababuriye ubuzima bwabo muri ibi biza ndetse avuga ko uyu Muryango ayoboye witeguye gutanga ubufasha.
Yagize ati “Nababajwe cyane n’icyorezo cy’umwuzure giherutse guhitana ubuzima bw’abantu mu Buhinde na Pakistani, Ndatanga ubutumwa bw’ihumure n’ubwo kwifatanya n’imiryango yabuze ababo, kandi mpagararanye n’abahuye n’ingaruka z’iki kiza. Umuryango w’Abibumbye witeguye gutanga ubufasha bwose bukenewe.”
Abaturage bo mu Karere ka Buner kibasiwe cyane bashinje inzego z’ibanze kudatanga amakuru ku gihe ndetse n’impuruza kugira ngo bimurwe hakiri kare kubw’umutekano wabo, ni mugihe kandi abakuru b’Imidugudu na bo bavuze ko nta butumwa bwo kuburira abaturage bwigeze butangazwa hakoreshejwe indangururamajwi cyangwa kubunyuza mu insengero, nk’uburyo busanzwe bukoreshwa mu gutanga impuruza mu bice by’icyaro.
Gusa ku ruhande rw’abayobozi na bo bavuze ko batabimenye kuko igicu cy’imvura cyaturitse bitunguranye ku buryo bitashobokaga gutanga ubwo butumwa bw’impuruza.
Kuva muri kamena uyu mwaka Imvura y’umusenyi irenze ku kigero gisanzwe ku yagwaga yateje imyuzure kuri ubu imaze guhitana abantu barenga 700 hirya no hino muri Pakistan.
Ihindagurika ry’ibihe (climate change) ni kimwe mu byatumye iyi mvura nyinshi irushaho gukaza ubukana, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa World Weather Attribution bwasohotse ku ya 06 Kanama.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10