Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuburo ku Baturarwanda ku bushyuhe budasanzwe n’ibice bizashyuha kurusha ibindi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/06/2024
in MU RWANDA
0
Umuburo ku Baturarwanda ku bushyuhe budasanzwe n’ibice bizashyuha kurusha ibindi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, kiratangaza ko Impeshyi, izarangwa n’ibihe bidasanzwe by’izuba birimo ubushyuhe buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere selisiyusi 22 na 32, kiri hejuru y’ubusanzwe bubaho mu gihembwe cy’Impeshyi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, rivuga ko iki Kigo “kinejejwe no gutangariza Abaturarwanda bose ko igihembwe cy’impeshyi (Kamena, Nyakanga na Kanama) 2024 kizarangwa muri rusange n’ibihe bidasanzwe by’izuba.”

Iki kigo gikomeza kigaragaza igipimo cy’ubushyuhe buteganyijwe muri iki gihe cy’impeshyi, buzaba buri hagati ya Dogere Selisiyusi 22 na 32 mu Gihugu, kikavuga ko “buri hejuru gato y’ikigero cy’ubushyuje bwo hejuru busanzwe bwo mu gihe cy’impeshyi. Ubushyuhe busanzwe bw’igihe cy’Impeshyi buri hagati ya Dogere Selisiyusi 20 na 30.”

Iri tangazo rigakomeza rivuga ko “Ahateganyijwe gushyuha kurusha ahandi, ni mu bice by’ikibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 30 na 32.”

Meteo Rwanda ivuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba, mu burasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, no mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya Dogere Selisiyusi 28 na 30.

Ni mu gihe ahateganyijwe ubushyuhe buri ku gipimo kiri hasi ugereranyije n’ahandi, ari mu Karere ka Burera, aka Musanze, igice cy’Amajyaruguru cy’Akarere ka Nyabihu na Gakenke, ahateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya Dogere Selisiyusi 22 na 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − two =

Previous Post

Dore igisubizo cyahawe uwavugaga ko yarenganyijwe na Camera zifotora abarengeje umuvuduko

Next Post

Uko byagenze ngo umukwe n’umugeni bisange mu maboko ya RIB ku munsi w’ubukwe

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo umukwe n’umugeni bisange mu maboko ya RIB ku munsi w’ubukwe

Uko byagenze ngo umukwe n’umugeni bisange mu maboko ya RIB ku munsi w’ubukwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.