Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan wagize isabukuru y’amavuko, yakoze igikorwa kidasanzwe, asura impinja bavukiye ku itariki imwe ziri mu Bitaro binyuranye, umubyeyi umwe biramurenga amuha umugisha.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yavuze ko kuri uyu wa 27 Mata 2022 yizihije isabukuru y’imyaka 27 akagirirwa umugisha wo kwifuriza abandi bavutse kuri iyi tariki.
Yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwizihizanya iyi sabukuru n’iminja zavutse kuri iyi tariki 27 Mata 2022 ndetse no gushimira ababyeyi bazibarutse aho bari mu bitaro binyuranye.
Ati “Byari agatangaza kubona impinja n’ababyeyi bari mu Bitaro bine nshimira byimazeyo kuba byanyemereye kwizihizanya n’abo twavukiye rimwe.”
Ubu butumwa Buravan yashyize kuri instagram ye buherekejwe n’amashusho amugaragaza ari gusura abo babyeyi abahereza indabyo yari yabateganyirije.
Ni igikorwa cyakoze ku mutima benshi barimo abo babyeyi bamugaragarije akanyamuneza ko kuba aje kubasura mu bitaro aho umwe yamusabye guca bugudi amuha umugisha ku gahanga ibimenyerewe muri kiliziya Gatulika.
Buravan yasuye bamwe mu babyeyi babyariye mu bitaro bine byo mu Mujyi wa Kigali nk’Ibyitiriwe Umwami Fayisali, iby’Akarere ka Gasabo bya Kacyiru, ibyo ku Muhima ndetse ibya La Croix du Sud bizwi nko Kwa Nyirinkwaya.
Iki gikorwa kandi cyakoze benshi ku mutima, nk’uwitwa
Barachou Barada wagize ati “Isabukuru nziza Yvan buravan, icyo gitekerezo ni kiza kabisa, Imana iguhe umugisha.”
Abandi na bo bavuze ko banyuzwe n’iki gikorwa, bavuga ko na bo ubutaha bazabigenza uku.
RADIOTV10