• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Umubyeyi wa Yves Mutabazi atanze ubutumwa bukomeye bwinjemo Imana

radiotv10by radiotv10
25/01/2022
in SIPORO
0
Umubyeyi wa Yves Mutabazi atanze ubutumwa bukomeye bwinjemo Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umubeyi w’umukinnyi Yves Mutabazi wari umaze iminsi yaraburiwe irengero, yagaragaje ko yishimiye kuba umuhungu we yabonetse ari muzima, ashimira Imana n’abandi babigizemo uruhare.

Inkuru y’ibura ry’Umukinnyi Yves Mutabazi usanzwe akinira ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yari imaze iminsi igarukwaho cyane kubera uburyo uyu musore afasha ikipe y’Igihugu ya Volleyball.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yagarutsweho cyane aho Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko yashyize imbaraga zose zishoboka mu gushakisha uyu munyarwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022 ni bwo inkuru nziza yatashye i Rwanda ko uyu musore yabonetse kandi ari muzima gusa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ikaba yatangaje ko amakuru arambuye kuri we azayitangariza ubwe.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Siporo mu Rwanda bishimiye iyi nkuru y’iboneka ry’uyu musore wari wateje impagarara.

Umubyeyi wa Yves Mutabazi witwa Amina Grace yagaragaje ko yishimiye iyi nkuru nziza, aboneraho no gushima inzego n’abantu babigizemo uruhare.

Mu butumwa yanditse, Amina Grace yagize ati “Mbikuye ku mutima, nshimye Imana yo mu ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimye kandi ubuyobozi bw’Ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa Federasiyo [ya Volleyball], Minisitiri w’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye gukora icyo bigomba gukora n’igihugu muri rusange.”

Arongera ati “Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi si abahe imigisha, azabarengere ku munsi mubi. Nshimye kandi abantu bose badufashije gusenga, abo nzi n’abo ntazi. Nshoje niringira ntashidikanya ko iyatangiye umurimo izanawusoza ku buzima bwa Mutabazi Yves. Murakoze.”

Yves Mutabazi uri mu bakinnyi bakomeye muri Volleyball mu Rwanda akaba yarakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, yigeze gutangaza ko ahagaritse ibyo gukina uyu mukino ngo kuko iyerekwa ryabimubujije gusa nyuma aza gusubiramo ndetse akomeza no kwitwara neza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − seven =

Previous Post

2022 ishobora kuzasiga Abanyarwanda 600.000 mu bukene n’imibereho igakomeza kugorana mu myaka 20

Next Post

Uganda: Kandiho wayoboraga CMI wavuzweho gutanga amategeko yo gutoteza Abanyarwanda yavanyweho

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Uganda: Kandiho wayoboraga CMI wavuzweho gutanga amategeko yo gutoteza Abanyarwanda yavanyweho

Uganda: Kandiho wayoboraga CMI wavuzweho gutanga amategeko yo gutoteza Abanyarwanda yavanyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.