Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben arahakana amakuru avuga ko afitanye ibibazo n’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe ndetse ko yaba agiye kuyivamo, avuga ko umwuka hagati ye n’ubu buyobozi bushya uhagaze neza.
Mu cyumweru gishize habaye amatora y’abagize ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports, yasize Twagirayezu Thaddée atorewe kuba Perezida w’Umuryango w’iyi kipe, mu gihe umunyemari Muvunyi Paul yatorewe kuyobora urwego rw’ikirenga rwayo.
Nyuma y’aya matora, hari amakuru yagiye avugwa ko Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben atazakomeza kuvugira iyi kipe, ndetse ko yaba afitanye ibibazo n’abagize ubu buyobozi bushya, gusa yabihakanye, avuga ko azakomeza kuba Umuvugizi w’iyi kipe.
Aganira n’ikinyamakuru Inyarwanda, Ngabo Roben yagize ati “Nanjye ndabyumva ariko ntabwo ari byo.”
Ngabo Roben akomeza avuga ko uretse kuba amaze umwaka n’igice ari Umuvugizi wa Rayon Sports, ariko iyi kipe yayibayemo na mbere ayikorera.
Ati “Abayobozi bashya baje ni na bo banzanye muri Rayon Sports bwa mbere ku buryo navuga ko ari ababyeyi banjye nta gahunda mfite yo
kuva muri Rayon Sports ubungubu.”
Ngabo Roben yabaye Umuvugizi wa Rayon Sports nyuma yuko Jean Paul Nkurunziza yeguye kuri izi nshingano muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023.
RADIOTV10