Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatanze umucyo kuri rutahizamu mushya wa Police FC, Byiringiro Lague uherutse gusinyira iyi kipe nyamara yari amaze kumwakira ku Kibuga cy’Indege, avuga ko nta gapapu yabayeho nk’uko byavuzwe, kuko Rayon itigeze igira igitekerezo cyo kumusinyisha.
Thadée Twagirayezu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, nyuma y’ibyumweru bibiri rutahizamu Byiringiro Lague asinyiye Police FC.
Uyu rutahizamu watandukanye n’ikipe yo muri Sweden, ubwo yasesekaraga mu Rwanda tariki 06 Mutarama 2025, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu; byanatumye benshi bemeza ko ahita anasinyira iyi kipe, ariko nyuma y’amasaha macye, bikumvikana ko yasinyiye ikipe ya Police FC.
Thadée Twagirayezu avuga ko kuba yari yagiye kwakira uyu rutahizamu ntaho bihuriye no kuba yarifuzwaga n’ikipe ayobora, kuko yabikoze nka serivisi yahaga inshuti kubera umubano Lague yari asanzwe afitanye n’umuvandimwe we uba mu Gihugu cya Sweden uyu rutahizamu yakinagamo.
Ati “Muri Sweden hari umuvandimwe wanjye murumuna wanjye witwa Emmanuel wamwakiriye muri Sweden aho aba, ndetse bashobora kuba barabanye nk’iminsi ibiri, aho yakinaga, uwo murumuna wanjye babanaga ni nk’aho bahoranaga.
Lague yagiye kuza, twavuganye na murumuna wanjye arambwira ati ‘Lague agiye kuza mu Rwanda, nta kipe afite muri iyi minsi’, ndavuga nti ‘ok’, tuvugana na Lague akiri muri Sweden arambwira ati ‘nzaza ejo, ese ubundi wazaje kumfata Perezida?’ namufashe nk’umuntu w’inshuti, ntabwo namufashe nk’umuntu ugiye kuzana umukinnyi.”
Thadée Twagirayezu avuga ko yari yanibagiwe iyi gahunda, ndetse ko Lague yamuhamagaye ubwo indege yari imuzanye yari imaze kururuka, agahita ajya kumufata avuye mu nama.
Uyu Perezida wa Rayon kandi yagiye gufata Lague ku kibuga cy’Indege ari kumwe na Claude Mushimire ushinzwe imishinga muri iyi kipe ya Rayon, na byo byahise biha imbaraga ibyatekerezwaga ko uyu rutahizamu agomba gusinyira iyi kipe.
Thadée avuga ko impamvu yari kumwe na Claude, ari uko bari kumwe muri iyo nama y’ibya Rayon Sports. Ati “Twageze ku Kibuga cy’Indege ataramenya n’uwo tugiye gufata.”
Yavuze ko uyu Claude yanamusabye ko bahita bamusinyisha, ariko akamubwira ko “amaze iminsi hafi amezi angahe adakina, ntabwo nzi uko ahagaze.”
Bamaze kumwakira, yabaye nk’umuganiriza, amubwira ngo azajye gukora igerageza muri iyi kipe ya Rayon Sports, ariko ko batabitinzeho kuko, bitari biri muri gahunda. Ati “Lague ntabwo twigeze tuvuga ngo ngiye kumusinyisha, oya.”
Avuga ko na we yatunguwe n’iyo gapapu yahise itangira kuvugwa ko uyu mukinnyi bamutwawe na Police FC, kandi iyi kipe ya Rayon itarigeze imwifuza. Ati “Iyo nza kuba nshaka gusinyisha Lague, ntabwo Lague biba byaragenze kuriya.”
RADIOTV10