Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatanze umucyo kuri rutahizamu mushya wa Police FC, Byiringiro Lague uherutse gusinyira iyi kipe nyamara yari amaze kumwakira ku Kibuga cy’Indege, avuga ko nta gapapu yabayeho nk’uko byavuzwe, kuko Rayon itigeze igira igitekerezo cyo kumusinyisha.

Thadée Twagirayezu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, nyuma y’ibyumweru bibiri rutahizamu Byiringiro Lague asinyiye Police FC.

Uyu rutahizamu watandukanye n’ikipe yo muri Sweden, ubwo yasesekaraga mu Rwanda tariki 06 Mutarama 2025, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu; byanatumye benshi bemeza ko ahita anasinyira iyi kipe, ariko nyuma y’amasaha macye, bikumvikana ko yasinyiye ikipe ya Police FC.

Thadée Twagirayezu avuga ko kuba yari yagiye kwakira uyu rutahizamu ntaho bihuriye no kuba yarifuzwaga n’ikipe ayobora, kuko yabikoze nka serivisi yahaga inshuti kubera umubano Lague yari asanzwe afitanye n’umuvandimwe we uba mu Gihugu cya Sweden uyu rutahizamu yakinagamo.

Ati “Muri Sweden hari umuvandimwe wanjye murumuna wanjye witwa Emmanuel wamwakiriye muri Sweden aho aba, ndetse bashobora kuba barabanye nk’iminsi ibiri, aho yakinaga, uwo murumuna wanjye babanaga ni nk’aho bahoranaga.

Lague yagiye kuza, twavuganye na murumuna wanjye arambwira ati ‘Lague agiye kuza mu Rwanda, nta kipe afite muri iyi minsi’, ndavuga nti ‘ok’, tuvugana na Lague akiri muri Sweden arambwira ati ‘nzaza ejo, ese ubundi wazaje kumfata Perezida?’ namufashe nk’umuntu w’inshuti, ntabwo namufashe nk’umuntu ugiye kuzana umukinnyi.”

Thadée Twagirayezu avuga ko yari yanibagiwe iyi gahunda, ndetse ko Lague yamuhamagaye ubwo indege yari imuzanye yari imaze kururuka, agahita ajya kumufata avuye mu nama.

Uyu Perezida wa Rayon kandi yagiye gufata Lague ku kibuga cy’Indege ari kumwe na Claude Mushimire ushinzwe imishinga muri iyi kipe ya Rayon, na byo byahise biha imbaraga ibyatekerezwaga ko uyu rutahizamu agomba gusinyira iyi kipe.

Thadée avuga ko impamvu yari kumwe na Claude, ari uko bari kumwe muri iyo nama y’ibya Rayon Sports. Ati “Twageze ku Kibuga cy’Indege ataramenya n’uwo tugiye gufata.”

Yavuze ko uyu Claude yanamusabye ko bahita bamusinyisha, ariko akamubwira ko “amaze iminsi hafi amezi angahe adakina, ntabwo nzi uko ahagaze.”

Bamaze kumwakira, yabaye nk’umuganiriza, amubwira ngo azajye gukora igerageza muri iyi kipe ya Rayon Sports, ariko ko batabitinzeho kuko, bitari biri muri gahunda. Ati “Lague ntabwo twigeze tuvuga ngo ngiye kumusinyisha, oya.”

Avuga ko na we yatunguwe n’iyo gapapu yahise itangira kuvugwa ko uyu mukinnyi bamutwawe na Police FC, kandi iyi kipe ya Rayon itarigeze imwifuza. Ati “Iyo nza kuba nshaka gusinyisha Lague, ntabwo Lague biba byaragenze kuriya.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 4 =

Previous Post

Rusizi: Umuhanda ukoreshwa cyane uhuza u Rwanda, u Burundi na Congo ubu nturi nyabagendwa

Next Post

Amakuru ava ku rugamba: M23 yafashe akandi gace, FARDC ikizwa n’amaguru

Related Posts

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru ava ku rugamba: M23 yafashe akandi gace, FARDC ikizwa n’amaguru

Amakuru ava ku rugamba: M23 yafashe akandi gace, FARDC ikizwa n’amaguru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.