Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umufaransa bitagendekeye neza akigera i Burundi yavuze ibyo iki Gihugu cyagereranywaho n’u Rwanda n’ibitagereranywa

radiotv10by radiotv10
22/05/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umufaransa bitagendekeye neza akigera i Burundi yavuze ibyo iki Gihugu cyagereranywaho n’u Rwanda n’ibitagereranywa
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Kinos Yves umaze iminsi agaragaza ingendo agirira mu Bihugu bitandukanye akoresheje igare, akaba aherutse kugera i Burundi, agakangwa n’umupolisi, yavuze ko imiterere y’iki Gihugu n’u Rwanda ari imwe, ariko ko ikijyanye n’ubukungu bihabanye.

Kino Yves mu mashusho akunze kunyuza kuri YouTube Channel ye, mu cyumweru gishize, yari yagaragaje akigera i Burundi ko yabanje guterwa ubwoba n’Umupolisi bahuye mu isantere y’ubucuruzi, akamubuza gufata amashusho.

Uyu Mufaransa wagiye i Burundi avuye mu Rwanda ariko akanyura muri Tanzania kubera ifungwa ry’imipaka, yanenze uku guterwa ubwoba n’Umupolisi w’i Burundi, avuga ko ari yo mpamvu iki Gihugu kidasurwa.

Mu yandi mashusho yashyize hanze, Kino Yves agaragaza afata urugendo ava ahitwa Muyinga yerecyeza i Gitega, na bwo yagiye ashagarwa n’Abarundi benshi bahuriraga mu muhanda banyonga amagare, bakamugaragariza urugwiro.

Muri aya mashusho, Kino Yves n’ubundi yakomeje kugenda anagaragaza bimwe mu byo abantu bibaza ku Gihugu cy’u Burundi.

Ati “Kimwe mu biteye amatsiko ni uko, ubundi u Burundi ni cyo Gihugu cya mbere gikennye ku Isi, mu bijyanye na GDP Per capita [umusaru mbumbe w’umuturage ku mwaka] ni amadolari 250, biratangaje, ni hafi 1/10 cya Kenya.”

Akomeza avuga ko na we yabyiboneye kuko agereranyije n’Ibindi Bihugu na byo biri mu bikennye cyane ku Isi.

Ati “Mu by’ukuri kirakennye cyane ugereranyije n’Igihugu cya kabiri mu bikennye ku Isi [Sierra Leone].”

Kino Yves akomeza avuga ko nubwo u Rwanda na rwo ruri ku rutonde rw’Ibihugu bikennye, ariko rwo umusaruro warwo wazamutse cyane.

Ati “Kigali irakize cyane, bo bazamuye GDP cyane nubwo na yo itarazamuka cyane, ariko urebye Ibihugu byo bijya kumera kimwe. Ariko igiteye amatsiko ni uko u Burundi ari kimwe n’u Rwanda, abantu ntabwo bigaragara ko bakennye, nubwo nta mafaranga bafite ariko bafite ibiribwa kuko bashobora guhinga ahantu hose.”

Avuga ko nubwo muri ibi Bihugu byombi, umusaruro w’ababituye utarazamuka ku rwego rushimishije ariko bafite aho batuye kandi bakaba babasha kubona ibyo kurya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Tchad: Minisitiri w’Intebe yeguye nyuma yo gutsindwa mu matora ya Perezida

Next Post

Ishyaka PDI ryasobanuye impamvu bwa mbere ryatanze kandidatire ritisunze RPF-Inkotanyi

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishyaka PDI ryasobanuye impamvu bwa mbere ryatanze kandidatire ritisunze RPF-Inkotanyi

Ishyaka PDI ryasobanuye impamvu bwa mbere ryatanze kandidatire ritisunze RPF-Inkotanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.