Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umufaransa uri gutembera Afurika n’igare wanyuze benshi mu Rwanda yongeye kwigaragaza

radiotv10by radiotv10
25/04/2024
in MU RWANDA, UDUSHYA
1
Umufaransa uri gutembera Afurika n’igare wanyuze benshi mu Rwanda yongeye kwigaragaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Kino Yves uri gutembera Umugabane wa Afurika n’igare, uherutse kugarara aganira n’umusore w’Umunyarwanda bahuriye mu muhanda banyonga igare, mu kiganiro cyanyuze benshi, noneho yagaragaye ari muri resitora yagiye kwica isari yanuriwe n’ifunguro ryo mu Rwanda.

Kino Yves yageze muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 avuye iwabo i Burayi akoresheje inzira y’ubutaka, aho mu ngendo ze akoresha igare rye ridasanzwe ry’amapine atatu.

Uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa umaze kugera mu bindi Bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika birimo Sudani na Ethiopia, mu minsi micye ishize aherutse kugera mu Rwanda avuye muri Uganda.

Ubwo yageraga mu Rwanda, yagaragarijwe urugrwiro n’Abanyarwanda barimo umusore bahuriye mu muhanda na we wari uri kunyonga igare, bagirana ikiganiro cyakunzwe na benshi.

Mu mashusho y’uyu Mufaransa Kino Yves yongeye kujya hanze, agaragara yagiye kwica isari, yaka ibiryo bya Kinyarwanda, byamugeraho akishimira uburyo iri funguro rinurira.

Kino Yves uri gutembera Umugabane wa Afurika akoresheje igare, uherutse kugarara aganira n’Umunyarwanda bahuriye mu muhanda, mu kiganiro cyanyuze benshi, noneho yagaragaye ari muri resitora yagiye kwica isari yanuriwe n’ifunguro ryo mu Rwanda. pic.twitter.com/cn7s3Zs8Eu

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 25, 2024

Akimara kubwirwa ubwoko bw’amafuro ya Kinyarwanda ari muri resitora yagiye gufatiramo ifunguro, yahise asaba ko bamugaburira umuceri uzananye n’igitoki, ibishyimbo ndetse n’inyama z’ihene.

Uyu Mufaransa ugaragaza ko yishimiye u Rwanda, amaze kubona iri funguro, yahise agaragaza akanyamuneza kenshi by’umwihariko ashimishwa n’ibishyimbo byinshi bari bamushyiriyeho.

Atangiye gufata iri funguro avuga ko ari irya mbere yafatiye mu Rwanda, yagize ati “Reka ngerageze ifunguro ryo mu Rwanda. Amafunguro yose ha hano mu Rwanda aba ari meza ku buzima bw’umuntu.”

Ageze ku rusenda, ahita ashyiramo rwinshi, ariko akavuga ko rushyoshye kubi nubwo rwageze aho rukamukora.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Gregory Tayi says:
    2 years ago

    kuki mutamukorera interview aho gufata amakuru yo kuri youtube?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 8 =

Previous Post

Igihugu cyo muri Afurika cyateye utwatsi ubusabe bw’u Bwongereza bwo kucyoherereza abimukira

Next Post

Afurika y’Epfo: Umugabo yahamijwe ubutinganyi yakoreye umwana we hatangazwa n’igihano yakatiwe

Related Posts

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika y’Epfo: Umugabo yahamijwe ubutinganyi yakoreye umwana we hatangazwa n’igihano yakatiwe

Afurika y’Epfo: Umugabo yahamijwe ubutinganyi yakoreye umwana we hatangazwa n’igihano yakatiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.