Kino Yves umaze iminsi agaragaza ibihe yagiriye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu rugendo yakoze n’igare, yerekanye yasubiye muri Tanzania yari yanyuzemo avuye mu Rwanda ubwo yerecyezaga mu Burundi.
Uyu Mufaransa wamenyekanye cyane ubwo yagiriraga urugendo mu Rwanda, aho yagiriye ibihe byiza, akagaragaza uburyo yakiranywe ubwuzu n’Abanyarwanda, yari aherutse kugaragaza ibihe yagiriye mu Burundi, yabanje gukangwa n’umupolisi ubwo yari akihagera.
Mu mashusho anyuza kuri YouTube Channel ye, aheruka yagaragaje ubwo yahagurukaga mu Burundi yerecyeza muri Tanzania, nabwo yinjiyemo agatangarirwa na benshi babonye igare rye ry’amapine atatu.
Bamwe mu Banya-Tanzania babonaga uyu Mufaransa, harimo n’abamusabye amafaranga, ariko akababera ibamba ababwira ko ntayo afite.
Muri uru rugendo rwo muri Tanzania, yanageze mu nzira ahura n’abandi bakerarugendo na bo bari mu butembere n’amagare, bajya no kumwereka aho afatira amafunguro.
Amaze gufata ifunguro, yahise yerecyeza mu mujyi wa Kigoma aho yavuze ko agiye kureba Ikiyaga cya Tanganyika, aza guhura na bamwe mu Banya-Tanzania bari ku muhanda, aho uwitwa Raymond yamusabye kugira inama abatuye iki Gihugu.
Kino Yves wabanje kuvuga ko nta bumenyi budasanzwe bwo kuba yagira inama Igihugu runaka, yageze aho yemera kuyibagira, ababwira ko icya mbere ari ukwiha umutuzo, ubundi abantu bagashaka uburyo bwo gushora imari mu bitekerezo byose baba bafite.
Yagize ati “Gufasha ba rwiyemezamirimo no kubaha amafaranga, ni cyo America ikora, ni na yo mpamvu America ari Igihugu cyateye imbere ku Isi kuko bashyigikira ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.”
Ubwo Kino Yves yageraga aho yacumbitse, na bwo yatunguye ababonye igare rye nk’uko byamugendekeye ubwo yari mu Rwanda, aho umwe mu bakozi b’icumbi yarayemo, yabanje kuryicaraho ngo yumve uko rimeze.
Kuri iri cumbi, yari yitegeye ikiyaga rya Tanganyika gihuriraho Ibihugu birimo Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko aho yari ari yari yitegeye Igihugu cya Congo.
RADIOTV10