• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umufaransa watembereye u Rwanda akanyura benshi yagaragaje icyamukoze ku mutima

radiotv10by radiotv10
09/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UDUSHYA
0
Umufaransa watembereye u Rwanda akanyura benshi yagaragaje icyamukoze ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Kino Yves umaze iminsi agaragaza amashusho y’ibihe bitazibagirana yagiriye mu Rwanda mu rugendo agirira mu Bihugu bitandukanye akoresheje igare, yagaragaje uburyo yeretswe umutima w’ubumuntu n’umuryango uciriritse mu Rwanda, atigeze abonana abandi, avuga ko byamukoze ku mutima mu buryo budasanzwe.

Ni mu mashusho akomeje gushyira kuri YouTube Channel ye yitwa Kino Yves, aho mu minsi ishize, yari yashyizeho agaragaza ubwo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Kayonza, aho yishimiwe cyane ndetse na we akagaragaza ko yishimiye u Rwanda n’umutima mwiza yabonanye Abanyarwanda.

Mu yandi mashusho yashyize kuri uyu muyoboro, Kino Yves, agaragaza ubwo yahaguruka ku icumbi yari yacumbitsemo mu Karere ka Kayonza, yerecyeza aho agomba kuzava yerecyeza muri Tanzania anyuze ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe.

Kino Yves muri uru rugendo rwe, agenda asuhuza Abanyarwanda bahuriraga mu muhanda agira ati “Muraho!”, bamugaragariza urugwiro, na we yerekana ibyishimo yagiriye mu Rwanda.

Muri uru rugendo, ajyenda ahura n’imvura imunyagira, ariko akabanza kwihagararaho akanga kugama, nyuma akaza kuva ku izima, akaza kugama ageze mu gace k’icyaro.

Ajya kugama mu rugo rw’umuturage uriho mu buzima buciriritse, ariko agatungurwa no gusanga urwo rugo rurimo umuriro w’amashanyarazi.

Agera muri uru rugo, bakamuha ikaze, bakamusaba kwinjira mu nzu kugira ngo yugame imvura yagwaga ari nyinshi.

Kino Yves ugera aho akagaragaza ko yakonje, agaragaza ko amarangamutima ye, yatuje, aho imvura ihitukiye, akomeza urugendo rwe, akagenda agaragaza akanyamuneza yatewe n’umutima mwiza yabonanye uyu muryango wamwugamishije.

Agira ati “Mbega ibintu bitangaje. Ni byiza gufashwa n’abaturage, igihe watemberereye ahantu nk’aha haciciritse, ntushobora kwiyumvisha ibyo ubona, kuko birababaje, ushobora no kurira kuko imibereho iciriritse ni mibi. Kubona abana muri iyi nzu itameze neza bari gusubiramo imikoro yo ku ishuri, bari muri ubu bukonje, hari imvura; ariko bari gukora umukoro kuko bazi ko ishuri ari ryo rizabakura muri iyi mibereho.

Byankoze ku mutima kubona ibintu nk’ibi […] Ni iby’agaciro kubona ibintu nk’ibi, kuko nakiriwe nabi cyane n’abantu b’abakire muri Kigali, ariko nakiranywe umutima wa kimuntu n’abaturage badafite icyo bafite. Abantu hano ntakintu bafite ariko bafite ubumuntu.”

Kino Yves wagaragazaga amarangamutima adasanzwe ubwo yavugaga uburyo yakiriwe n’uyu muryango, yavuze ko atazibagirwa ibihe yagiriye mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + eight =

Previous Post

MTN Rwanda yongeye kugira umusaruro ushimishije by’umwihariko izamuka ry’abafatabuguzi

Next Post

M23 yagaragaje impamvu idashobora kubahiriza ibyo isabwa n’amahanga akomeje kuyotsa igitutu

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
M23 yagaragaje impamvu idashobora kubahiriza ibyo isabwa n’amahanga akomeje kuyotsa igitutu

M23 yagaragaje impamvu idashobora kubahiriza ibyo isabwa n’amahanga akomeje kuyotsa igitutu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.