Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umufaransa wishimiye u Rwanda akomeje gutangaza benshi n’igare rye ridasanzwe akoresha azenguruka Isi

radiotv10by radiotv10
03/05/2024
in MU RWANDA, UDUSHYA
0
Umufaransa wishimiye u Rwanda akomeje gutangaza benshi n’igare rye ridasanzwe akoresha azenguruka Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Kino Yves umaze iminsi agaragara mu mashusho yishimiye u Rwanda mu bukerarugendo yahagiriye akoresheje igare, yongeye kugaragara atungura ababonye igare rye, anamara amatsiko abakomeje kuryibazaho, by’umwihariko yishimirwa n’umuyobozi wa rimwe mu icumbi yacumbitsemo.

Kino Yves yamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’umusore w’Umunyarwanda bahuriye mu rugendo mu muhanda bombi bari kunyonga igare, bakagirana ikiganiro cyanyuze benshi.

Mu mashusho uyu Mufaransa akomeje gushyira kuri YouTube ye, yagaragaje andi ubwo yerecyezaga mu Ntara y’Iburasirazuba, na bwo agenda aganira n’abanyonzi bahuriraga mu muhanda, bakamugaragariza urugwiro.

Muri uru rugendo agaragaza muri aya mashusho, ubwo yageraga i Musha, yafashe akaruhuko, ahita yakirwa n’abaturage benshi bose batangariraga igare rye, rifite amapine atatu.

Umwe yahise amubwira ati “Ufite igare ryiza.” Undi amusubiza agira ati “Yego ni ryiza”, arongera aramubaza ati “ese rishyirwamo umuriro?” amusubiza amubwira ko ricagingwa.

Kino Yves yavuze ko nubwo rikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi, ariko iri gare rye ahora anyonga kugira ngo rigende, icyo bimufasha ari ukumugabanyiriza imbaraga akoresha mu kunyonga.

Undi yahise amubaza ati “none se iri gare rikomoka mu kihe Gihugu?” amusubiza agira ati “Ni iryo muri Repubulika ya Czech.”

Hari uwahise amubaza igiciro cyaryo, Kino asubiza agira ati “Rirahenze cyane, igiciro cyaryo ni nka moto isanzwe.”

 

Byabaye agahebuzo ageze ku icumbi

Ubwo yari ageze aho yacumbitse mu Karere ka Kayonza, Evelyn uyobora ubucuruzi bw’iri cumbi; na we yatunguwe n’iri gare, amubaza aho avuye n’aho yerecyeza, amusubiza agira ati “Naturutse mu Bufaransa, ubu nzakomereza muri Cape Town [muri Afurika y’Epfo]” undi ahita amubaza yatunguwe ati “Uzaba ugenda kuri iri gare ugenda urinyonga?”, Amusubiza agira ati “Yego, ni iry’amashanyarari ntabwo rigoye.”

Uyu wamwakiriye yakomeje agira ati “None se uzakomeza ugenda ucumbika, wongera ukomeza urugendo.” Amusubiza ati “Yego.” Arongera aramubaza ati “Ariko se ubwo urakomeje”, ati “Yego ndakomeje rwose.” Arongera ati “Ibi biratangaje!”

Evelyn wagaragazaga ko yishimiye uyu mukerarugendo n’iki gitekerezo cye cyo gutembera Isi akoresheje igare, yamusabye ko baganira birambuye, “ukambwira aho waturutse, aho werecyeza, impamvu…”

Uyu muyobozi w’iri cumbi yahise asaba abakozi baryo kumwakira neza, bakamuha buri serivisi yose yifuza kandi neza, ati “Aha rwose urahabwa amafunguro meza, ibyo kunywa byiza, ndabizi urabikunda.”

Muri uru rugendo rwa Kino, agaragaza ko yishimiye u Rwanda mu buryo budasanzwe, kubera imiterere yarwo nk’imisozi, ibibaya, amashyamba ndetse n’imigezi inogeye ijisho ndetse n’abaturage b’abanyarugwiro.

Kino Yves akomeje gutembera Isi n’igare
Evelyn wamwakiriye yatunguwe n’uburyo akomeje kuzenguruka Isi akoresheje igare

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 14 =

Previous Post

Igihugu kimwe cyahagaritse imikoranire na Israel kubera ibyo ikomeje gukorera Gaza

Next Post

Ibirambuye ku ifoto ya Perezida wa Kenya yagarutsweho cyane

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku ifoto ya Perezida wa Kenya yagarutsweho cyane

Ibirambuye ku ifoto ya Perezida wa Kenya yagarutsweho cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.