Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga ari mu basirikare bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso

radiotv10by radiotv10
09/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga ari mu basirikare bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Ku Cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, hakozwe igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso, cyanitabiriwe n’Umugaba Mukuru wazo, General Mubarakh Muganga.

Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gisanzwe gikora ibikorwa nk’ibi byo gukusanya amaraso yo gufashisha ababa bayakeneye.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi Bukuru w’Ingabo z’u Rwanda, iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cyabwo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu matsinda ya gisirikare yatoranyijwe arimo umutwe w’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru.

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko “Itsinda ry’abaganga ryakusanyije amaraso y’abantu 99 barimo abo ku Cyicaro Gikuru cya RDF ndetse n’abo muri Republican Guard (RG).”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza bugira buti “Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh na we yitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso.”

Buvuga kandi ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso mu ngabo z’u Rwanda, kizanakomereza mu yandi matsinda y’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara z’Iburasirazuba n’Amajyaruguru.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gikunze gushishikariza abantu kwitabira iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, kuko umuntu watanze amaraso ntacyo bimuhungabanyaho, ndetse akaba atabaye ubuzima bw’uwashobora kwitaba Imana azize kuyabura.

Ibigo binyuranye bisanzwe bitegura igikorwa nk’iki, aho muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, ubuyobozi bwa RADIOTV10 na bwo bufatanyije na RBC bateguye iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iki Kigo cy’Itangazamakuru, kikitabirwa n’abakozi bacyo barimo Abanyamakuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − nine =

Previous Post

Kayonza: Icyo bakeka ku bantu bataramenyekana bateza urugomo rwafashe intera

Next Post

Hagaragajwe intandaro y’akarengane kajya kavugwa ku bagomba kwimurwa ahajya ibikorwa remezo

Related Posts

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

IZIHERUKA

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’
AMAHANGA

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

by radiotv10
08/12/2025
0

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

07/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe intandaro y’akarengane kajya kavugwa ku bagomba kwimurwa ahajya ibikorwa remezo

Hagaragajwe intandaro y’akarengane kajya kavugwa ku bagomba kwimurwa ahajya ibikorwa remezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.