Ku Cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, hakozwe igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso, cyanitabiriwe n’Umugaba Mukuru wazo, General Mubarakh Muganga.
Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gisanzwe gikora ibikorwa nk’ibi byo gukusanya amaraso yo gufashisha ababa bayakeneye.
Nk’uko tubikesha ubuyobozi Bukuru w’Ingabo z’u Rwanda, iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cyabwo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu matsinda ya gisirikare yatoranyijwe arimo umutwe w’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko “Itsinda ry’abaganga ryakusanyije amaraso y’abantu 99 barimo abo ku Cyicaro Gikuru cya RDF ndetse n’abo muri Republican Guard (RG).”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza bugira buti “Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh na we yitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso.”
Buvuga kandi ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso mu ngabo z’u Rwanda, kizanakomereza mu yandi matsinda y’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara z’Iburasirazuba n’Amajyaruguru.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gikunze gushishikariza abantu kwitabira iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, kuko umuntu watanze amaraso ntacyo bimuhungabanyaho, ndetse akaba atabaye ubuzima bw’uwashobora kwitaba Imana azize kuyabura.
Ibigo binyuranye bisanzwe bitegura igikorwa nk’iki, aho muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, ubuyobozi bwa RADIOTV10 na bwo bufatanyije na RBC bateguye iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iki Kigo cy’Itangazamakuru, kikitabirwa n’abakozi bacyo barimo Abanyamakuru.
RADIOTV10