Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka

radiotv10by radiotv10
18/04/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yakiriye intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ubutasi bwa RDF, Col Francis Regis Gatarayiha.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda nka Chimp Reports yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, avuga ko General Muhoozi yakiriye izi ntumwa za RDF i Mbuya mu Murwa Mukuru wa Uganda i Kampala, ahasanzwe hari Icyicaro Gikuru cya UPDF.

Uretse Maj Gen Nyakarundi wari uyoboye izi ntumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yari kumwe kandi n’abandi basirikare bane, barimo Col Francis Regis Gatarayiha usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ubutasi bwa gisirikare.

General Muhoozi yakiriye izi ntumwa za RDF, ari kumwe na Major General James Birungi usanzwe Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi bwa Uganda.

Aba basirikare kandi banashyikirije General Muhoozi Kainerugaba impano yagenewe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze.

General Muhoozi Kainerugaba umaze ibyumweru bitatu agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, asanzwe ari umwe mu basirikare b’icyubahiro muri Uganda, dore ko yanagize imyanya itandukanye mu buyobozi bukuru mu Gisirikare, nko kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba yaranabaye Umujyanama w’umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Muhoozi yagize uruhare runini mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara imyaka itatu utifashe neza, aho yagiriye ingendo mu Rwanda zatanze umusaruro wo kuwubyutsa.

Ibi kandi yabishimwe na Perezida Paul Kagame ubwo yamwakiraga mu musangiro wabaye muri Mata umwaka ushize wa 2023, ubwo General Muhoozi yazaga kwizihiriza isabukuru ye mu Rwanda.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Mushobora kuba mwagira amahoro ariko mutari inshuti. Ariko ubu nizera ko tubifite byombi, turi inshuti kandi turi mu mahoro. Kandi tubikesha wowe General Muhoozi ku ruhare wabigizemo ndetse n’ubushishozi bwawe no kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.”

General Muhoozi na we ubwo yari amaze kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, yavuze ko kimwe mu byo yishimira yagezeho mu mwuga we wa gisirikare, ari ukuba yarongeye gutuma Ingabo za Uganda (UPDF) n’iz’u Rwanda (RDF) zongera kuba abavandimwe nyuma y’icyo gihe zari zitameranye neza kubera icyo gitotsi cyari mu mubano w’Ibihugu byombi.

Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriye intumwa zari ziyobowe na Maj Gen Vincent Nyakarundi
Yari kumwe kandi na Col Francis Regis Gatarayiha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + fourteen =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze ku ikipe akunda yasezerewe n’indi yamamaza Visit Rwanda mu irushanwa rikunzwe

Next Post

Hatanzwe umucyo ku watemaguriwe urutoki byavugwaga ko ubuyobozi bwamwirengagije ku mpamvu itavugwaho rumwe

Related Posts

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi
MU RWANDA

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku watemaguriwe urutoki byavugwaga ko ubuyobozi bwamwirengagije ku mpamvu itavugwaho rumwe

Hatanzwe umucyo ku watemaguriwe urutoki byavugwaga ko ubuyobozi bwamwirengagije ku mpamvu itavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.