Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo mushya yatanze isezerano imbere ya Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
07/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo mushya yatanze isezerano imbere ya Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yasezeranyije kuzarinda ubwigenge, ubusugire n’umutekano by’iki Gihugu, mu bihe byose n’ibyaba bigoye uko byaba bimeze kose.

Lt Gen Jules Banza Mwilambwe yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025 ubwo yarahiriraga inshingano aherutse guhabwa na Perezida Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za DRC.

Uyu muhango wayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, wabereye mu Kigo cya Gisirikare cyitiriwe Lieutenant-Colonel Kokolo kiri i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Félix Tshisekedi wakiriye indahiro z’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, yemeye ko uyu ukuriye igisirikare atangira izi nshingano aherutse kumuha amusimbuje General Christian Tshiwewe na we wari muri uyu muhango.

Uyu Mugaba Mukuru wa FARDC, yasezeranyije Perezida w’Igihugu n’Abanyekongo bose ko azaharanira akanarinda ubwigenge, ubusugire n’umutekano bya Repuybulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no mu bihe by’amakuba byose uko byaba bimeze kose.

Ni mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo ucyuye igihe, General Christian Tshiwewe yaboneyeho kwibutsa umusimbuye ko aje mu bihe bitoroshye, aho igisirikare cy’iki Gihugu kimaze igihe mu rugamba rukomeye.

Izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa FARDC, zabaye mu gihe iki gisirikare cya Congo kimaze igihe gihanganye n’umutwe wa M23 mu mirwano imaze imyaka itatu n’igice, aho uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo unakomeje kwigarurira ibice byinshi birimo n’ibyo imaze imyaka itatu igenzura.

Bamwe mu basesenguzi mu by’igisirikare, bavuga ko umutwe wa M23 ufite amayeri ya gisirikare n’imyitozo, biri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’igisirikare cya Congo (FARDC) ari na yo mpamvu ukomeje kwigarurira ibice binyuranye ibikuyemo uruhande bahanganye.

Perezida Tshisekedi yamushyikirije ibendera ry’Igihugu ngo azakirinde

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 2 =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umugabo wishe urw’agashinyaguro umugore we bapfuye 120.000Frw

Next Post

Imikoranire y’ubutegetsi bwa Congo na FDLR yongeye kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga ukomeye

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imikoranire y’ubutegetsi bwa Congo na FDLR yongeye kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga ukomeye

Imikoranire y’ubutegetsi bwa Congo na FDLR yongeye kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga ukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.